Abanyekongo baturutse mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda bashinja kuba intandaro y’umutekano mucye uri mu Gihugu cyabo.
Iyi myigaragambyo yakomeje kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, yatangiye kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira nyuma y’umunsi umwe Congo Kinshasa ifashe icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda.
Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko ikaba iri kubera mu bice binyuranye mu Mujyi wa Goma yitabiriwe n’abaturutse ahantu hatandukanye harimo ahitwa Birere na Gihisi.
Iyi myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda n’Abanyarwanda si mishya, kuko no muri Gicurasi uyu mwaka yari yabaye ubwo ibibazo hagati ya Congo Kinshasa n’u Rwanda byari bifite umurego.
Nyuma yuko umwuka mubi hagati y’ibi Bihugu byombi wongeye kuzamuka, Abanyekongo batuye mu Mujyi wa Goma, bongeye kwirara mu mihanda bamagana u Rwanda.
Bamwe mu bitabiriye iyi myigaragambyo, bavuga ko barambiwe kuba u Rwanda rukomeje kuba nyirabayazana y’ibibazo by’umutekano mucye byabaye urudaca mu Gihugu cyabo mu gihe bizwi ko biterwa n’imitwe yitwaje intwaro ifite ibirindiro mu mashyamba ya kiriya Gihugu.
Uwaduhaye amakuru, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, uru rubyiruko rwaramukiye muri iyi myigaragambyo, ruri kugana ku mupaka uhuza Igihugu cyabo n’u Rwanda.
Uru rubyiruko kandi ruri kuvuga amagambo y’uburakari bafitiye Abanyarwanda n’u Rwanda ndetse n’ibikorwa bimwe by’Abanyarwanda mu Mujyi wa Goma bikaba byatangiye gusahurwa.
Umunyamakuru wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Justin Kabumba, yavuze ko kuri uyu wa Mbere abigaragambya mu Mujyi wa Goma “Berecyeje ku mupaka uhuza DRC n’u Rwanda (Grande Barrière) bafite umujinya mwinshi.”
Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe igitotsi kiri mu mubano w’u Rwanda na Congo Kinshasa, cyafashe indi sura dore ko DRC yamaze gufata icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda.
Ni icyemezo cyababaje Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko ingabo zarwo na zo ziryamiye amajanja ku mupaka uruhuza na Congo kugira ngo hatagira abahungabanya umutekano warwo baturutse muri iki Gihugu cy’igituranyi.
RADIOTV10