Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Goma: Bongeye kwirara mu mihanda n’umujinya w’umuranduranzuzi bamagana u Rwanda

radiotv10by radiotv10
31/10/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Goma: Bongeye kwirara mu mihanda n’umujinya w’umuranduranzuzi bamagana u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyekongo baturutse mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baramukiye mu myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda bashinja kuba intandaro y’umutekano mucye uri mu Gihugu cyabo.

Iyi myigaragambyo yakomeje kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, yatangiye kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukwakira nyuma y’umunsi umwe Congo Kinshasa ifashe icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda.

Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko ikaba iri kubera mu bice binyuranye mu Mujyi wa Goma yitabiriwe n’abaturutse ahantu hatandukanye harimo ahitwa Birere na Gihisi.

Iyi myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda n’Abanyarwanda si mishya, kuko no muri Gicurasi uyu mwaka yari yabaye ubwo ibibazo hagati ya Congo Kinshasa n’u Rwanda byari bifite umurego.

Nyuma yuko umwuka mubi hagati y’ibi Bihugu byombi wongeye kuzamuka, Abanyekongo batuye mu Mujyi wa Goma, bongeye kwirara mu mihanda bamagana u Rwanda.

Bamwe mu bitabiriye iyi myigaragambyo, bavuga ko barambiwe kuba u Rwanda rukomeje kuba nyirabayazana y’ibibazo by’umutekano mucye byabaye urudaca mu Gihugu cyabo mu gihe bizwi ko biterwa n’imitwe yitwaje intwaro ifite ibirindiro mu mashyamba ya kiriya Gihugu.

Uwaduhaye amakuru, yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, uru rubyiruko rwaramukiye muri iyi myigaragambyo, ruri kugana ku mupaka uhuza Igihugu cyabo n’u Rwanda.

Uru rubyiruko kandi ruri kuvuga amagambo y’uburakari bafitiye Abanyarwanda n’u Rwanda ndetse n’ibikorwa bimwe by’Abanyarwanda mu Mujyi wa Goma bikaba byatangiye gusahurwa.

Umunyamakuru wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo witwa Justin Kabumba, yavuze ko kuri uyu wa Mbere abigaragambya mu Mujyi wa Goma “Berecyeje ku mupaka uhuza DRC n’u Rwanda (Grande Barrière) bafite umujinya mwinshi.”

Iyi myigaragambyo ibaye mu gihe igitotsi kiri mu mubano w’u Rwanda na Congo Kinshasa, cyafashe indi sura dore ko DRC yamaze gufata icyemezo cyo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda.

Ni icyemezo cyababaje Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko ingabo zarwo na zo ziryamiye amajanja ku mupaka uruhuza na Congo kugira ngo hatagira abahungabanya umutekano warwo baturutse muri iki Gihugu cy’igituranyi.

Abigaragambya bafite umujinya mwinshi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − seven =

Previous Post

Amakuru mashya ku rubanza ruregwamo Bamporiki wakatiwe gufungwa imyaka ine

Next Post

Umunyamakuru uzwi kuri YouTube mu Rwanda biravugwa ko yamaze kwinjira mu muziki

Related Posts

6 Fruits you should eat after every meal

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Eating fruits after meals is a simple way to stay healthy. Fruits help your body digest food, give you energy,...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

IZIHERUKA

6 Fruits you should eat after every meal
IMIBEREHO MYIZA

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyamakuru uzwi kuri YouTube mu Rwanda biravugwa ko yamaze kwinjira mu muziki

Umunyamakuru uzwi kuri YouTube mu Rwanda biravugwa ko yamaze kwinjira mu muziki

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

6 Fruits you should eat after every meal

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.