Saturday, January 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Goma: Habaye imyigaragambyo y’abazanye ingingo itangaje ku ngabo bakekaga ko zizarasa M23

radiotv10by radiotv10
18/01/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Goma: Habaye imyigaragambyo y’abazanye ingingo itangaje ku ngabo bakekaga ko zizarasa M23
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyekongo bo mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bongeye kwirara mu mihanda bamagana ingabo ziri mu butumwa bw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, bazisaba kugaba ibitero kuri M23 bitaba ibyo zikabavira mu Gihugu.

Aba Banyekongo biganjemo urubyiruko n’ubundi rwakunze kwitabira iyi myigaragambyo, kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023 bigabije imihanda bafite ibyapa byanditseho ubutumwa bifuza gutanga.

Bimwe muri ibi byapa biriho ubutumwa bwo gushyigikira igisirikare cyabo, buti “FARDC komeza ukubite umwanzi tukuri inyuma.”

Ibindi byapa bivuga ko Abanyekongo bifuza ko inzego z’umutekano zabo ari zo zibarizwa muri iki Gihugu gusa, buti “FARDC na PNC (Polisi ya Congo) bakomeza kuba ari zo nzego zonyine z’umutekano ziwucungira Abanyekongo.”

Aba bigaragambya biganjemo urubyiruko rutagira akazi, babanje guhurira mu masangano y’ahitwa Mutinga mu Mujyi wa Goma, ubundi bafata urugendo rwo mu muhanda n’umuriri mwinshi bagaragaza uburakari bwinshi bavuza amafirimbi banaririmba.

Abapolisi bagaragaye babuza aba bigaragambya gukomeza guteza ibibazo by’umutekano, ariko bakinangira.

Umunyamakuru wakurikiranye iki gikorwa cy’imyigaragambyo, avuga ko aba bigaragambya, bavuze ko ingabo ziri mu butumwa bw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) ntacyo zibamarira mu Gihugu mu gihe zitari kugaba ibitero kuri M23.

Umwe mu bigaragambya yagize ati “Izi ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zaje zije kurwanya M23 ariko nta na rimwe twigeze tuzibona zigaba ibitero kuri uyu mutwe.”

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma yuko imiryango itari iya Leta, ihagurutse yamagana ingabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, izishinja gukorana n’umutwe wa M23.

Kuva ingabo za EAC (EACRF) zagera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari intambwe yatewe, kuko umutwe wa M23 umaze kuzishyikiriza ahantu hatandukanye wagenzuraga harimo igice cya Kibumba ndetse n’ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo.

Barashinja ingabo za EAC kuba abagambanyi
Basabye FARDC ngo gukubita umwanzi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three − 1 =

Previous Post

Igisubizo Tshisekedi yahereye Clare Akamanzi i Davos cyumvikanishije ko akiri wa wundi

Next Post

Kigali: Impungenge ni zose ku bavuga ko abana babo batwawe n’ubuyobozi mu gicuku

Related Posts

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

by radiotv10
23/01/2026
0

I Davos mu Busuwisi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije Akanama k’Amahoro kagamije gushimangira agahenge kari...

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

Ofisiye mu gisirikare cya Congo yafatiwe icyemezo kubera gusakaza amashusho

by radiotv10
23/01/2026
0

Urukiko rwa Gisirikare rwa Ituri rwakatiye igifungo cy’imyaka 20 umusirikare wo ku rwego rwa Ofisiye muri FARDC no kwirukanwa burundu...

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

IZIHERUKA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye
IMIBEREHO MYIZA

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

by radiotv10
24/01/2026
0

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

24/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

24/01/2026
Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Impungenge ni zose ku bavuga ko abana babo batwawe n’ubuyobozi mu gicuku

Kigali: Impungenge ni zose ku bavuga ko abana babo batwawe n’ubuyobozi mu gicuku

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibiza byaje bibatunguye byashyize imibereho yabo mu ihurizo rikomeye

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.