Abaturage bakuwe mu byabo n’intambara imaze igihe ihanganishije FARDC na M23, bari mu gace ka Lac Vert muri Goma, bagize umujinya batewe n’umwe muri bo wishwe n’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo, na bo bivuganamo umwe muri bo.
Aba bantu babiri baburiye ubuzima muri aka gace ka Lac Vert, mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri tariki 05 Werurwe 2024 ubwo inyeshyamba za Wazalendo zifatanya na FARDC, zigabizaga aka gace gatuwemo n’abiganjemo abakuwe mu byabo n’imirwano.
Habaye intugunda kuri uyu wa Kabiri kubera iki gikorwa cyakozwe na Wazalendo kikazamura umujinya muri aba baturage bari muri aka gace.
Umwe mu bahagarariye Umuryango utari uwa Leta muri aka gace, yatangaje ko “abashinzwe umutekano bageze ahabereye izi ntugunda batinze.” Baje bagatuma hagaruka ituze.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, muri aka gace ka Lac Vert mu Mujyi wa Goma, abantu bitwaje intwaro barakigabije barekura urufaya rw’amasasu mu baturage bakuwe mu byabo n’intambara, bica umwe muri bo, ari na byo byazamuye umujinya udasanzwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Werurwe, abaturage baramukiye mu gisa n’imyigaragambyo, batwika amapine, ari na bwo bicaga umwe mu barwanyi b’umutwe wa Wazalendo, bishe bamutwikanye umujinya mwinshi.
Aba barwanyi bagiye baza muri ibi bice kuva mu kwezi kwa Gashyantare hagati nyuma y’uko bakubiswe inshuro n’umutwe wa M23 bamaze iminsi barwanya bafatanyije n’igisirikare cya Leta ya Congo Kinshasa.
Kuva kandi haduka iyi ntambara imaze igihe ihanganishije FARDC ifatanyije n’impande yiyambaje ndetse n’umutwe wa M23, ni kenshi abaturage bagiye bataka guhohoterwa n’imitwe yitwaje intwaro.
RADIOTV10