Monday, June 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gufunga n’abibye inkoko cyangwa igitoki, imwe mu mpamvu y’ubucucike mu magereza- CLADHO

radiotv10by radiotv10
08/06/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Gufunga n’abibye inkoko cyangwa igitoki, imwe mu mpamvu y’ubucucike mu magereza- CLADHO
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Dr Emmanuel Safari, avuga ko kuba n’abakora ibyaha byoroheje bafungwa, biri mu bituma ubucucike mu magereza yo mu Rwanda bukomeza kwiyongera.

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, igaragaza ko ubucucike muri Gereza ya Muhanga buri kuri 238,8%, mu ya Gicumbi bukaba 161,8%, iya Rwamagana bukaba kuri 151,1 %, iya Rusizi ho ni 144,8%, iya Huye bwo bubarirwa ku 138,6%, iya Musanze bukaba ari 138,2%, iya Bugesera ni 132,1%, iya Rubavu ni 127,7% mu gihe iya Ngoma ari 103,6 %.

Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyatambutse kuri iki Cyumweru tariki 05 Kamena 2022, Umuyobozi w’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), Dr Emmanuel Safari yavuze ko kimwe mu bikomeza gutuma ubucucike muri Gereza bukomeza gutumbagira ari ukuba abantu bafashwe bakekwaho ibyaha benshi, baruhukirizwa muri Gereza kabone nubwo baba bakekwaho ibyaha byoroheje.

Yagize ati “Usanga umuntu akora akantu gato agafungwa. Nta bushishozi buriho, ubushishozi ni buke. Ntabwo hariya hantu [Gereza] ari ho hagorora gusa; no mu muryango baragorora.”

Inkiko zo mu Rwanda zakunze gutungwa agatoki kwihutira gufata ibyemezo byo gufunga abakekwaho ibyaha mu gihe itegeko rivuga ko ihame ari ugukurikiranwa badafunze.

Dr Emmanuel Safari avuga ko kwihutira gufunga abantu bose bituma ubucucike muri Gereza burushaho kuzamuka

 

Bitari cyera ibikomo bizatangira gukoreshwa, umuntu afungirwe aho ari

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Guhuza Ibikorwa by’Ubutabera, Anastase Nabahire, yavuze ko impamvu ituma ubucucike mu magereza burushaho kuzamuka ari uko “Umunyarwanda atinya gufungwa ariko akabisabira mugenzi we.”

Yavuze ko Leta na yo itishimira kubona ubucucike mu magereza bukomeza kuzamuka, akavuga ko hari politike y’Igihugu izagabanya ubwo bucucike.

Yavuze ko iyi politiki izashyira imbaraga mu kugorora aho guhana, agashimangira ko ibyo kwagura amagereza bitari muri gahunda ya Leta.

Yavuze ko iyo politiki izemezwa vuba aha n’Inama y’Abaminisitiri, izatuma hashyirwa mu bikorwa ibiteganywa n’itegeko byo gufunga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga ntiyirirwe ajya muri Gereza ahubwo akambikwa igikomo cy’ikoranabuhanga gituma igihe arenze aho yategetswe kutarenga gihita gitanga amakuru agahita afatwa.

Yavuze kandi ko iyi politiki izanatuma abandi bahabwa imirimo nsimburagifungo ariko cyane cyane imbaraga zigashyirwa mu bukangurambaga bukumira ibyaha.

Yatanze urugero ko politiki nk’iyi yigeze gutanga umusaruro hagati y’ 1997 na 2001 ubwo Gereza zo mu Rwanda zari zifite ubucucike buri ku kigero cyo hejuru, hakifashishwa Inkiko Gacaca ndetse n’imirimo nsimburagifungo, bukagabanuka. Icyo gihe mu magereza harimo abantu bakabakaba ibihumbi 200.

Yemeye ko abafungwa muri iyi myaka bagiye biyongera bitewe n’iterambere mu ikoranabuhanga n’ukwaguka kw’imijyi, ndetse no kuba ikigero cyo gutangaho amakuru ku byaha (crime reporting) cyarazamutse.

Anastase Nabahire avuga ko bitari cyera hazatangira gukoresha ibikomo

 

Ubucucike bwa 238%!!- Kuki muri Gereza ya Muhanga bikabije?

Agaruka ku mpamvu z’ubucucike byumwihariko muri Gereza ya Muhanga iza ku isonga aho buri kuri 238%, Nabahire yavuze ko impamvu ari uko Akarere ka Muhanga kari mu Gihugu hagati kandi kakaba gakikijwe n’inkiko nyinshi kandi ko atari byiza gufungira umuntu kure y’aho Urukiko aburaniramo ruri, kandi kure y’aho umuryango we wamusura.

Gusa yavuze ko hari abatangiye kwimurirwa muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere kugira ngo ubucucike buri muri Gereza ya Muhanga bugabanuke.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), SSP Pelly Uwera Gakwaya na we wari witabiriye ikiganiro, yavuze ko mu magereza yo mu Rwanda ubu arimo abantu 84 800 barimo abagore babarirwa mu bihumbi bitanu.

Agaruka kuri iyi mibare y’abagore bafunze, yagaragaje ko muri Gereza zifungirwamo abagore, nta bucucike bwinshi burimo. Ati “Abenshi muri aba na bo usanga ibyaha barabishowemo n’abagabo.”

Muri aba bantu 84 800 bafunze, 30 000 bakatiwe ku buryo butagifite kijuririrwa mu gihe abandi benshi ari abakiburana batarasomerwa harimo n’abakiburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

SSP Uwera Gakwaya yavuze kandi ko 60% by’abafunze ari urubyiruko, ni ukuvuga abafite munsi y’imyaka 30.

Ku bijyanye n’ingaruka z’ubu bucucike, SSP Uwera Gakwaya avuga ko biba bibi igihe cyo kuryama kuko imbuga birirwaho ku manywa zo zihagije, gusa akamara impungenge z’abakeka ko no kuryama biba bidashoboka. Ati “Ariko nta muntu n’umwe urara ahagaze.”

Yanagarutse ku bafite impungenge ko kubera iyi mibare myinshi y’imfungwa n’abagororwa mu magereza, hari abashobora kutabona amafunguro abatunga, akavuga ko amafunguro bayahabwa ahubwo wenda ko ikibazo cyaba aho bayafatira ariko ko na bwo buri wese yishakira aho afatira ifunguro rye. Ati Ati “nta meza yagenewe kuriraho dufite rwose, naba ngiye kubeshya.”

Itegeko rishyiraho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), na ryo riri kuvugururwa kugira ngo rijyane na Politiki y’Igihugu yo kwimakaza ihame ryo kugorora aho guhana.

SSP Pelly Gakwaya

Oswald MUTUYEYEZU
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 12 =

Previous Post

Uganda Airlines yongereye ingendo zerecyeza DRCongo mu kuziba icyuho ihagarikwa rya RwandAir

Next Post

Umuti w’ikibazo si ukunyamagana cyangwa kwinjira mu ntambara n’u Rwanda-Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC

Related Posts

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

by radiotv10
30/06/2025
0

Leaders from Kampala University visited the Kigali Genocide Memorial, denouncing those who continue to deny the 1994 Genocide against the...

Eng.-The Basis of Rwanda’s optimism in the new Peace Deal with Congo and how it differs from previous ones

Eng.-The Basis of Rwanda’s optimism in the new Peace Deal with Congo and how it differs from previous ones

by radiotv10
30/06/2025
0

The Government of Rwanda says it is optimistic about the new peace agreement recently signed with the Democratic Republic of...

IZIHERUKA

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda
AMAHANGA

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Byinshi ku bisobanuro byatanzwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC

Umuti w’ikibazo si ukunyamagana cyangwa kwinjira mu ntambara n’u Rwanda-Ambasaderi w’u Rwanda muri DRC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.