Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Gukozanyaho mu kiganiro cya Perezida wa America n’uwa Ukraine kwakurikiwe n’icyemezo gikarishye

radiotv10by radiotv10
04/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Gukozanyaho mu kiganiro cya Perezida wa America n’uwa Ukraine kwakurikiwe n’icyemezo gikarishye
Share on FacebookShare on Twitter

Leta Zunze Ubumwe za America zabaye zihagaritse inkunga yose ya gisirikare iki Gihugu cyahaga icya Ukraine, icyemezo kije gikurikira ikiganiro cyahuje Donald Trump na Volodymyr Zelenskyy cyagaragayemo ibisa nko gushyamirana kubera kudahuza.

Iki cyemezo cyo gukuriraho inkunga yose ya gisirikare US yahaga Ukraine, kirareba ibikoresha iki Gihugu cyahaga iki kimaze igihe mu mirwano n’u Burusiya, birimo intwaro, imodoka ndetse n’ibindi bikoresho byose byari byaremejwe ku butegetsi bwa Joe Biden.

Ni icyemezo kije nyuma yuko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, mu Biro bya Perezida wa US-White Hose, habaye igisa n’ubushyamirane mu kiganiro cya Trump na Zelenskyy, aho batahuzaga ku ngingo baganiragaho.

Trump yashinjaga mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, “gukina n’intambara ya gatatu y’isi yose” kandi ko ari gukina n’amagara y’Abanya-Ukraine bakomeje gutikirira muri iyi mirwano.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy wari wajyanywe n’umugambi wo kuganira ku masezerano y’amabuye y’agaciro, yasabwe kuzagaruka igihe azaba yiteguye amahoro.

Umwe mu bayobozi bo hejuru, yabwiye Ikinyamakuru Fox News, ko icyemezo cyafashwe na America “atari uguhagarika burundu inkunga, ahubwo ko ari ukuba ihagararitswe.”

Nanone kandi bivugwa ko ibikoresho byose by’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America biri muri Ukraine, birimo intwaro ziri ku bibuga by’indege ndetse n’amato ari mu bice bya Poland, ntabwo bizahita bicyurwa.

Bivugwa ko Perezida Donald Trump yategetse Umunyamabanga mu bya Gisirikare, Pete Hegseth, gushyira mu bikorwa iki cyemezo cyo kuba bahagaritse inkunga zahabwaga Ukraine mu bya gisirikare.

Ni mu gihe ubutegetsi bw’u Burusiya bwo bwishimiye iki cyemezo cyafashwe na USA, aho spokesperson Dmitry Peskov, Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya, yavuze ko US “Yazaga ku isonga mu kohereza ibikoresho” bya gisirikare byakoreshwa na Ukraine.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Poland, Paweł Wroński yatangaje ko Ibihugu bihuriye mu Muryango wo gutabarana wa NATO, bitigeze bimenyeshwa kare iki cyemezo.

Yagize ati “Iki ni icyemezo gikomeye cyane, kandi ibintu birakomeye. Iyi ngingo ishobora kumvikana nk’iyoroheje ariko ifite igisobanuro gikomeye mu rwego rwa politiki.”

Mu cyumweru gishize muri White House habaye ibitamenyerewe hagati y’Abakuru b’Ibihuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 3 =

Previous Post

Muri Kamonyi na ho hakozwe umukwabu wasize hafashwe abantu 35

Next Post

Itsinda rya RDF riyobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka riri muri Centrafrique

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Itsinda rya RDF riyobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka riri muri Centrafrique

Itsinda rya RDF riyobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka riri muri Centrafrique

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.