Leta Zunze Ubumwe za America zabaye zihagaritse inkunga yose ya gisirikare iki Gihugu cyahaga icya Ukraine, icyemezo kije gikurikira ikiganiro cyahuje Donald Trump na Volodymyr Zelenskyy cyagaragayemo ibisa nko gushyamirana kubera kudahuza.
Iki cyemezo cyo gukuriraho inkunga yose ya gisirikare US yahaga Ukraine, kirareba ibikoresha iki Gihugu cyahaga iki kimaze igihe mu mirwano n’u Burusiya, birimo intwaro, imodoka ndetse n’ibindi bikoresho byose byari byaremejwe ku butegetsi bwa Joe Biden.
Ni icyemezo kije nyuma yuko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, mu Biro bya Perezida wa US-White Hose, habaye igisa n’ubushyamirane mu kiganiro cya Trump na Zelenskyy, aho batahuzaga ku ngingo baganiragaho.
Trump yashinjaga mugenzi we wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, “gukina n’intambara ya gatatu y’isi yose” kandi ko ari gukina n’amagara y’Abanya-Ukraine bakomeje gutikirira muri iyi mirwano.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy wari wajyanywe n’umugambi wo kuganira ku masezerano y’amabuye y’agaciro, yasabwe kuzagaruka igihe azaba yiteguye amahoro.
Umwe mu bayobozi bo hejuru, yabwiye Ikinyamakuru Fox News, ko icyemezo cyafashwe na America “atari uguhagarika burundu inkunga, ahubwo ko ari ukuba ihagararitswe.”
Nanone kandi bivugwa ko ibikoresho byose by’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America biri muri Ukraine, birimo intwaro ziri ku bibuga by’indege ndetse n’amato ari mu bice bya Poland, ntabwo bizahita bicyurwa.
Bivugwa ko Perezida Donald Trump yategetse Umunyamabanga mu bya Gisirikare, Pete Hegseth, gushyira mu bikorwa iki cyemezo cyo kuba bahagaritse inkunga zahabwaga Ukraine mu bya gisirikare.
Ni mu gihe ubutegetsi bw’u Burusiya bwo bwishimiye iki cyemezo cyafashwe na USA, aho spokesperson Dmitry Peskov, Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Burusiya, yavuze ko US “Yazaga ku isonga mu kohereza ibikoresho” bya gisirikare byakoreshwa na Ukraine.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Poland, Paweł Wroński yatangaje ko Ibihugu bihuriye mu Muryango wo gutabarana wa NATO, bitigeze bimenyeshwa kare iki cyemezo.
Yagize ati “Iki ni icyemezo gikomeye cyane, kandi ibintu birakomeye. Iyi ngingo ishobora kumvikana nk’iyoroheje ariko ifite igisobanuro gikomeye mu rwego rwa politiki.”

RADIOTV10