Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye, banenga abasore bashyize amaboko mu mifuka banze gukora ngo bategereje ko bazarongora abakobwa cyangwa abagore bafite amafaranga, ndetse ko n’ingo zabo zitaramba kuko ziba zubakiye ku mafaranga, yashira n’urukundo bikarangirana.
Bamwe muri aba baturage baganiriye na RADIOTV10, bavuga ko bamwe mu basore basaza badashatse abagore mu gihe babuze abafite amafaranga.
Bavuga ko iyi myumvire ikomeje korora ubunebwe kuko nta musore ugipfa gukoresha imbaraga ze kuko aba afite icyo yizeye.
Umwe ati “Mwene uwo icyo aba atekereza, icya mbere muri we ntiyifitemo gukora, ategereje bya bindi bizaza biturutse hanze, akenshi iyo binabuze, na ho usanga abantu baje babana mu minsi micye ugasanga baratandukanye kuko yamuzanye avuga ngo afite umutungo.”
Bamwe mu basore bo muri aka gace na bo ubwabo bavuga ko batapfa gushaka umugore udafite amafaranga.
Umwe ati “Ubu aka kanya ifaranga ni bwo buzima, ubwo se nakuzana ngo umarire iki? Ngo urukundo? Nta rukundo rukibaho. Ubundi aka kanya icya mbere ni amafaranga, n’aho uzatambuka ni amafaranga, ntayo ufite, reka reka.”
Uyu musore avuga ko adashobora kugira ikikango ko nashaka umugore umuruta akanamurusha amafaranga azamutegeka.
Ati “Mukecuru ahubwo ni we mwiza, najya mubwira nti ‘mukecu, tate…’ ni we nakwishakira kuko afite amafaranga, kuko ubwe ntazaza ngo antegeke ahubwo nzamuyobora kandi azi ko yampaye amafaranga.”
Gusa bavuga ko na bo atari bo kuko imikorere muri iyi minsi yazambye ku buryo kubona amafaranga bisigaye ari ihurizo rikomeye, bigatuma ari yo mpamvu bashaka abagore bafite amafaranga ngo bazabafashe kubaho.
Undi ati “Iyo ubonye umuntu wenda ufite nk’iyo miliyoni uri urubyiruko uzi ko ntahandi uyateganya, ni ho bagenda bapfira. Ibintu byose byabaye business, nta rukundo rukibaho.”
Aba baturage kandi bavuga ko n’abagabo bashatse muri ubu buryo, iyo bageze mu ngo zabo, ntawushobora gukora ahubwo ko birirwa biryamiye bagakomeza gutungwa n’abagore babo.
Undi ati “Nta mugabo ushaka gukora, abenshi bariryamiye iki gihe, bategereje abagore ubu bagiye guhaha.”
Karinganire Charles, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’imbonezamubano n’ivugururamibereho, akaba inzobere mu bijyanye n’imibanire y’abashakanye, avuga ko iyi myumvire ishobora gusenya ingo.
Ati “Iyo rero bihindutse ukaba warahishe mugenzi wawe yuko icyo urombereje ari umutungo, nta nubwo bitinda kwigaragaza, wowe ushingiye ku mutungo, iyo uwubonye n’iryo rari ry’isi ushaka kubyishimamo, ni ho hava cya kindi cyo guca inyuma mugenzi wawe…icyo gihe rero muba mwubatse ku musenyi.”
Iyi nzobere ivuga kandi ko uwashatse umuntu amukurikiyeho imitungo aho kuba urukundo, adashobora kwiyumvamo uwo bashakanye ku buryo kubana kwabo kuba kugoye.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10