Perezida Kagame bwa mbere yavuze birambuye ku bibazo by’u Rwanda na DRCongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yavuze birambuye ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agaragaza uburyo u Rwanda rwakunze gufatwa nk’intsina ngufi rukegekwaho ibibazo rutagizemo uruhare, abakabikemuye bakirengagiza umuzi w’ibibazo biri muri iki Gihugu cy’igituranyi.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagarutse ku kibazo cy’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ubundi adakunze gusubiza ku birego bikunze kuzamurwa n’iki Gihugu, avuga ko yifuza kukivugaho bihagije uyu munsi ariko akazongera kukivugaho cyera.

Izindi Nkuru

Avuga ko kirimo ibibazo byinshi kubera abakigarukwamo barimo M23, FDLR, MONUSCO ndetse n’indi miryango mpuzamahanga.

Ati “Icya mbere byari bikwiye kuba ikimwaro kuri abo bantu bose, kuba turi benshi ariko kandi dufite byinshi mu bijyanye n’ubushobozi tugahora tuvuga gukemura ikibazo kandi cyoroshye gukemurwa nkuko mbibona ariko kigafata imyaka myinshi kitarakemurwa.”

Yavuze ko abantu bashobora kwibaza uburyo ibi bibazo biri hagati y’u Rwanda na Congo ndetse no mu karere, bihagurutsa amahanga yose arimo n’Ibihugu by’ibihangange ariko bakakinyura hejuru batunga intoki abandi ariko bo bakibagirwa uruhare rwabo.

Ati “Bagafata ibyo bibazo byose biremereye bakabyegeka ku ntugu z’u Rwanda. U Rwanda rwabaye intsina ngufi buri gihe, bakabikura kuri FDLR bakabikura kuri Guverinoma ya Congo yagakwiye kwirengera ibibazo by’abaturage bayo, ntibibe ibya UN, ntabwo ari iby’Ibihugu bikomeye nka America, UK, France n’ibindi byinshi, ahubwo bakabyegeka ku Rwanda iteka ryose. Noneho bakavuga ngo ni M23 ifashwa n’u Rwanda”

Yifashishije umugani w’Ikiswahili, yavuze ko u Rwanda rwagizwe nk’intsina ngufi icibwaho urukoma.

Ati “Iyo bagutumye guca urukoma mu rutoki, amakoma baca ni iy’intsina ngufi, iy’intsina ndende barayihorera.”

Yavuze ko aba batekereza ko u Rwanda ari intsina ngufi kandi koko rudafite imitungo kamere nk’iyo Congo ifite, ariko ko bibeshya cyane.

Ati “Mu bugufi bwacu yego nta bushobozi buhambaye dufite ariko dufite inzira n’uburyo. Abatekereza ko bazajya bahora baducaho amakoma bumva ko turi intsina ngufi, ntibazi uko bibeshya”

Yanagarutse ku bindi birego byakunze kugerekwa ku Rwanda ko rwiba imitungo kamere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ati “Ikintu kimwe tutari cyo, ntabwo turi abajura. Dukoresha ibyo dufite”

Ikibazo kandi ni uko ibyo Bihugu bikomeye bishinja u Rwanda kwiba imitungo ya Congo, bisanzwe binaruha inkunga kandi igakoreshwa neza mu gihe muri icyo Gihugu udashobora kubona icyavuye muri iyo mitungo n’inkunga na yo bayiha.

Yavuze ko hari bamwe bifuza ko ibibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagumaho kubera inyungu babifitemo.

Yagarutse ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), avuga ko intego nyamukuru yazizanye mu myaka 22 ishize, kwari ukurwanya umutwe wa FDLR n’indi mitwe.

Ati “Ariko nta munsi n’umwe habe n’umwe nzi izo ngabo zaba zararwanyije FDLR mu rwego rwo kuyirandura ahubwo bashyize imbaraga mu kurwanya M23.”

Yavuze ko u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ikibazo kiri gushakirwa umuti ntaho gihuriye n’ikibazo nyirizina ndetse ko n’uburyo bahisemo mu kugishakira umuti atari bwo bwari bukwiye gukoreshwa.

Ati “Twaberetse ko iki atari ikibazo gikeneye imbaraga za gisirikare, ni ikibazo gishingiye kuri politiki, mwari mukeneye kwicara nka Guverinoma ya Congo mukagishakira umuti ariko banze kutwumva.”

Yavuze ko nko ku mutwe wa M23, hari abarwanyi bayo bahungiye mu Rwanda, bakamburwa intwaro, bagashyirwa mu nkambi, ndetse u Rwanda rukabafasha uko baganira na Guverinoma ya Congo Kinshasa, rimwe bakajyayo bakamara amezi n’amezi nta muyobozi n’umwe wa Congo uraza kubavugisha.

Ati “Kugeza ubwo bafashe icyemezo simbizi niba baratorotse bakagenda, none ikibazo kiragarutse cyongera kwegekwa ku Rwanda.”

Yavuze kandi ko iki kibazo cyaganiriweho inshuro nyinshi ariko ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwanze kubahiriza imyanzuro yose yagiye igifatwaho.

Guverinoma ya Congo yakunze kuvuga ko abo bantu (M23 n’igice cy’Abanyekongo irwanira) bagomba gusubira aho baturutse.

Perezida Kagame yagize ati “Noneho tukababaza tuti ‘baturutse he? Cyangwa bahavuye ryari?’ kuko ni yo baba baturutse hano ariko baba bakomoka he mbere yuko baza hano…Ku bw’amahirwe abayobozi ba Congo basubiza ko ari Abanyakongo, noneho ndavuga nti ‘noneho twaganira kuko njye nakekaga ko muvuga ko ari Abanyarwanda kuko bavuga ikinyarwanda’.”

Yavuze ko kabone nubwo hari Abanyekongo bavuga ikinyarwanda ariko ari Abanyekongo kuko bafite ibisekuru byabo muri Kongo.

 

Amayeri yo gusubika amatora

Perezida Paul Kagame kandi yagarutse ku kuba muri iki Gihugu cy’Igituranyi begereje igihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba umwaka utaha, ku buryo kwegeka ibibazo ku Rwabda, byaba ari amayeri yo guhimba ibibazo byo gushaka gusubikisha amatora.

Ati “Yaba ashaka gusubika amatora kugira ngo atazaba, cyangwa se bibe nkuko byabaye mu matora yabanje nkuko tubizi, niba ari gushaka ubundi buryo amatora ataha yasubikwa, yagakwiye gukoresha andi mayeri atatitwaje.”

Umukuru w’u Rwanda wavuze ko u Rwanda rufite ibibazo byinshi rugomba kwikemurira rudakenye uruzana mu byarwo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru