Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc avuga ko ibikorwa byo kubungabunga ibishanga bikomeje gutanga umusaruro, by’umwihariko mu gishanga ya Nyandungu giherereye mu Mujyi wa Kigali kimaze kwakira ubwoko 250 bw’inyoni bwari bwarahunze ariko bukaba bwaragarutse.
Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi mu kiganiro Zinduka cyatambutse kuri Radio 10, cyagarutse ku bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.
Minisitiri w’Ibidukikije avuga ko ibishanga biri mu bwoko bunyuranye burimo ibyagenewe ubuhinzi n’ibyagenewe kugirwa ahantu nyaburanga.
Dr Mujawamariya yatanze urugero kuri ibi byagenewe gutunganywa bikagirwa ahantu nyaburana, nk’igishanga cya Nyandungu giherereye mu Karere ka Gasabo ubu cyamaze gutungunywa kikaba kinonegeye ijisho.
Yavuze ko mu gutunganya iki gishanga, hatewemo ibiti by’ubwoko butandukanye binagamije gutuma haboneka umwuka mwiza wo guhumeka, bikaba byararumye n’inyoni zari zarahunze kubera kubura aho zisanzurira, zigaruka zikajya kuba muri iki gishanga.
Ati “Tumaze kugira inyoni zagarutseyo zirenga ubwoko 250 zari zarahunze ibikorwa bya muntu none zamenye ko abantu bazisubije uburenganzira bwazo ziragaruka.”
Mu Rwanda kandi hari igishanga rya Rugezi giherereye mu Karere ka Burera na cyo kibamo ubwoko burenga 200 bw’inyoni, kikanagira umwihariko wo kuba kibamo inyoni itakigaragara ahandi henshi ku Isi yitwa Ncencebeli.
Ibi byatumye iki gishanga kinashyirwa mu bishanga bibungabunzwe ku rwego mpuzamahanga, bikaba bikomeje no gutanga umusaruro kuri iyi nyoni kuko ikomeje kororoka.
Minisitiri Mujawamariya kandi yavuze ko ubu hari gukorwa inyingo igamije kugaragaza buri gishanga icyo gishobora gukorerwamo, ubundi bigashyirwa mu bikorwa ku buryo nk’ibi byo kugirwa ahantu nyaburanga bizegurirwa abashoramari ubundi bakabitunganya bikagirwa Pariki.
Ati “Nka hano i Gikondo, uwahagira pariki nziza ngira ngo ntawutakwishimira kuyinjiramo.”
Kwimura ibikorwa mu gishanga bigeze kuri 90%
Kuva Muri 2017, mu Mujyi wa Kigali hatangiye gahunda yihariye yo kwimura ibikorwa bitemewe cyangwa byangiza ibishanga aho hari habaruwe ibikorwa 7 222 birimo 78,9% byari bigizwe n’inzu zari zituwemo n’abantu mu gihe ibindi byari birimo inzu z’ubucuruzi, amagaraji, za parikingi ndetse n’inganda.
Minisititi w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko kugeza ubu ibikorwa 90% by’ibigomba kwimurwa mu bishanga, byamaze kuhavanwa mu gihe ibindi 10% bikiri kwimurwa.
Nk’ahahoze ishuri rya ULK hagikorerwa n’irindi shuri, ubuyobozi bw’iri bwahawe igihe ntarengwa cyo kuba iri shuri ryimukiye ahadashobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, ndetse ko ubu buri kubaka inyubako yaryo.
Minisitiri Mujawamariya yanagarutse ku ruganda rw’isukari rwa Kabuye na rwo ruri mu gishanga rwasabwe kwimuka, avuga ko kubera ikibazo cy’ibura ry’isukari kiriho, birinze gufungira uru ruganda kuko byakongera ubukana bw’iki kibazo.
IKIGANIRO CYOSE
RADIOTV10