Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gutunganya Igishanga cya Nyandungu byatumye ubwoko 250 bw’inyoni bwari bwarasuhutse bugaruka

radiotv10by radiotv10
10/05/2022
in MU RWANDA
0
Gutunganya Igishanga cya Nyandungu byatumye ubwoko 250 bw’inyoni bwari bwarasuhutse bugaruka

Photo/Igihe

Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc avuga ko ibikorwa byo kubungabunga ibishanga bikomeje gutanga umusaruro, by’umwihariko mu gishanga ya Nyandungu giherereye mu Mujyi wa Kigali kimaze kwakira ubwoko 250 bw’inyoni bwari bwarahunze ariko bukaba bwaragarutse.

Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi mu kiganiro Zinduka cyatambutse kuri Radio 10, cyagarutse ku bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Minisitiri w’Ibidukikije avuga ko ibishanga biri mu bwoko bunyuranye burimo ibyagenewe ubuhinzi n’ibyagenewe kugirwa ahantu nyaburanga.

Dr Mujawamariya yatanze urugero kuri ibi byagenewe gutunganywa bikagirwa ahantu nyaburana, nk’igishanga cya Nyandungu giherereye mu Karere ka Gasabo ubu cyamaze gutungunywa kikaba kinonegeye ijisho.

Yavuze ko mu gutunganya iki gishanga, hatewemo ibiti by’ubwoko butandukanye binagamije gutuma haboneka umwuka mwiza wo guhumeka, bikaba byararumye n’inyoni zari zarahunze kubera kubura aho zisanzurira, zigaruka zikajya kuba muri iki gishanga.

Ati “Tumaze kugira inyoni zagarutseyo zirenga ubwoko 250 zari zarahunze ibikorwa bya muntu none zamenye ko abantu bazisubije uburenganzira bwazo ziragaruka.”

Mu Rwanda kandi hari igishanga rya Rugezi giherereye mu Karere ka Burera na cyo kibamo ubwoko burenga 200 bw’inyoni, kikanagira umwihariko wo kuba kibamo inyoni itakigaragara ahandi henshi ku Isi yitwa Ncencebeli.

Ibi byatumye iki gishanga kinashyirwa mu bishanga bibungabunzwe ku rwego mpuzamahanga, bikaba bikomeje no gutanga umusaruro kuri iyi nyoni kuko ikomeje kororoka.

Minisitiri Mujawamariya kandi yavuze ko ubu hari gukorwa inyingo igamije kugaragaza buri gishanga icyo gishobora gukorerwamo, ubundi bigashyirwa mu bikorwa ku buryo nk’ibi byo kugirwa ahantu nyaburanga bizegurirwa abashoramari ubundi bakabitunganya bikagirwa Pariki.

Ati “Nka hano i Gikondo, uwahagira pariki nziza ngira ngo ntawutakwishimira kuyinjiramo.”

Dr Mujawamariya avuga ko gukura ibikorwa mu bishanga bigeze ku kigero gishimishije

Kwimura ibikorwa mu gishanga bigeze kuri 90%

Kuva Muri 2017, mu Mujyi wa Kigali hatangiye gahunda yihariye yo kwimura ibikorwa bitemewe cyangwa byangiza ibishanga aho hari habaruwe ibikorwa 7 222 birimo 78,9% byari bigizwe n’inzu zari zituwemo n’abantu mu gihe ibindi byari birimo inzu z’ubucuruzi, amagaraji, za parikingi ndetse n’inganda.

Minisititi w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko kugeza ubu ibikorwa 90% by’ibigomba kwimurwa mu bishanga, byamaze kuhavanwa mu gihe ibindi 10% bikiri kwimurwa.

Nk’ahahoze ishuri rya ULK hagikorerwa n’irindi shuri, ubuyobozi bw’iri bwahawe igihe ntarengwa cyo kuba iri shuri ryimukiye ahadashobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, ndetse ko ubu buri kubaka inyubako yaryo.

Minisitiri Mujawamariya yanagarutse ku ruganda rw’isukari rwa Kabuye na rwo ruri mu gishanga rwasabwe kwimuka, avuga ko kubera ikibazo cy’ibura ry’isukari kiriho, birinze gufungira uru ruganda kuko byakongera ubukana bw’iki kibazo.

Ikiganiro cyatambutse kuri Radio 10 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri

IKIGANIRO CYOSE

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + eight =

Previous Post

Icyatumye Amavubi U16 atitabira irushanwa muri Cyprus bitunguranye ntikivugwaho rumwe

Next Post

Muhoozi yahishuye umugambi wacuzwe n’abo mu nzego z’umutekano bifuzaga ko u Rwanda na Uganda barwana

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhoozi yahishuye umugambi wacuzwe n’abo mu nzego z’umutekano bifuzaga ko u Rwanda na Uganda barwana

Muhoozi yahishuye umugambi wacuzwe n’abo mu nzego z’umutekano bifuzaga ko u Rwanda na Uganda barwana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.