Guverinoma yatangaje inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda witabye Imana azize guhagarara k’umutima.
Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Mata 2025, rigira riti “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’Umuvugizi wa Guverinoma Wungirije, Bwana Alain Mukuralinda witabye Imana aho yari arwariye mu Bitaro KFH azize guhagarara k’umutima.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije Umuryango we, Inshuti ze ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana na we.”
Urupfu rwa Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, rwatangiye kuvugwa mu ijoro ryacyeye, gusa amakuru yavaga mu bo mu muryango we, akemeza ko yari atarashiramo umwuka, gusa ko yari arembeye muri ibi Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali yaguyemo.
Amakuru yavaga mu bo mu muryango mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Mata 2025, yavugaga ko ari bwo yatabarutse, azize uburwayi yivurizaga muri ibi Bitaro byo mu Mujyi wa Kigali.
Nyakwigendera Alain Mukuralinda yari amaze imyaka itatu n’amezi ane ari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, aho yari yahawe izi nshingano mu kwezi k’Ukuboza 2021.
Uyu munyapolitiki wari inzobere mu by’amategeko, yakoze mu nzego zinyuranye zirimo iz’Ubutabera, aho yabaye Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu, akaba yaranabaye Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda.
Mu ntangiro z’Ugushyingo 2015 tariki 02, yari yanditse asaba guhagarika akazi ko kuba Umushinjacyaha mu gihe kitazwi, ndetse aza kubyemererwa, aho iki cyemezo yari yafashe cyatangiye kubahirizwa tariki 01 Mutarama 2016.
Icyo gihe byavugwaga ko Mukuralinda wari uzwi cyane mu Bushinjacyaha, aho yanaburanye imanza zikomeye, yari agiye kujya gutura mu Buholandi asanzeyo umugore we n’abana be.
Mu manza zikomeye yaburanye nk’umwe mu babaga bagize Inteko y’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, harimo urwaregwamo Dr Leon Mugesera wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, agakatirwa gufungwa burundu.
RADIOTV10