Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Habaye impinduka ku ruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu azaganiriramo n’abaturage

radiotv10by radiotv10
14/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Habaye impinduka ku ruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu azaganiriramo n’abaturage
Share on FacebookShare on Twitter

Uruzinduko rwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame rwari kubera i Gahanda mu Karere ka Kicukiro, rwimuriwe muri BK Arena ku mpamvu z’ikirere, rushyirwa ku Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rwari rwatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 13 Werurwe 2025 nyuma yuko bitangajwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwararikiraga abatuye uyu Mujyi kuzajya kwakirana urugwiro Umukuru w’Igihugu cyabo nk’uko bisanzwe.

Ubutumwa bwari bwabanje gutangwa n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiraga buti “Nk’uko yadusezeranyije kuzagaruka vuba, Perezida wacu azadusura ku wa 15 Werurwe 2025 kuri site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro. Tuzazinduke, tumwakirane urugwiro, dukomeze kwiyubakira Kigali yacu n’u Rwanda twifuza.”

Mu butumwa bwongeye gutangwa n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali mu ijoro ryacyeye, bwatangaje ko habaye impinduka muri uru ruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu rwimuriwe aho rwagombaga kuzabera ndetse n’itariki.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagize buti “Uruzinduko rw’Umukuru w’Igihugu rwagombaga kubera i Gahanga mu Karere ka Kicukiro rwimuriwe kuri BK Arena kubera ikibazo cy’ikirere.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukomeza bugira buti “Abazaduhagararira bazahura n’Umukuru w’Igihugu muri BK Arena nk’uko byavuzwe haruguru ku Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025.”

Izi mpinduka zishingiye ku mpamvu z’ikirere, zitangajwe nyuma yuko Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi inasabye Abaturwanda kwitwararika muri iki gihe cy’imvura nyinshi ivanzemo n’umuyaga n’inkuba.

Umunyamabanga Uhoraho muri iyi Minisiteri, Habinshuti Philbert yatangaje ko abantu basabwa kuba bari mu nzu muri ibi bihe by’imvura, kuko ari bwo buryo bugabanya ibyago byo kugirwaho ingaruka n’ibi biza byumwihariko ibyo gukubitwa n’inkuba binaza ku mwanya wa mbere mu guhitana umubare munini w’abicwa n’ibiza mu Rwanda, aho yavuze ko 90% by’abakubitwa n’inkuba zibakubitira hanze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + fifteen =

Previous Post

BREAKING: Bidasubirwa hafashwe icyemezo ku basirikare ba SADC bari baragiye gufasha FARDC

Next Post

Papa Francis wizihirije mu Bitaro imyaka 12 ari Umushumba wa Kiliziya ubuzima bwe bwifashe gute?

Related Posts

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
19/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

IZIHERUKA

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse
FOOTBALL

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

19/12/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yashyize hanze igihe azakorera ubukwe

19/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Papa Francis wizihirije mu Bitaro imyaka 12 ari Umushumba wa Kiliziya ubuzima bwe bwifashe gute?

Papa Francis wizihirije mu Bitaro imyaka 12 ari Umushumba wa Kiliziya ubuzima bwe bwifashe gute?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.