Thursday, November 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Habayeho gutakaza icyizere mu guhashya Ebola muri Uganda nyuma yuko hari hatewe intambwe

radiotv10by radiotv10
03/03/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Habayeho gutakaza icyizere mu guhashya Ebola muri Uganda nyuma yuko hari hatewe intambwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ryemeje ko umuntu wa kabiri yishwe n’icyorezo cya Ebola giherutse kugera muri Uganda, bituma havuka impungenge ko guhashya iki cyorezo bishobora gusubira inyuma.

Mu cyumweru gishize, inzego z’ubuzima muri Uganda zemeje ko muri iki Gihugu hagaragaye abantu 10 banduye ubwoko bwa virusi ya Sudan Strain.

Urupfu w’umuntunwa kabiri wahitanywe n’iki cyorezo, rwatumye icyizere cy’uko iyi ndwara iri gucika, gisubira inyuma, dore ko inzego z’ubuzima muri Uganda, zari zizeye ko icyo cyorezo bari bamaze kugihashya nyuma yuko abantu umunani bari bamaze gukira nyuma yo kuvurwa.

Si ubwa mbere, icyorezo cya Ebola kibasira Igihugu cya Uganda, aho ubwo giheruka cyagaragaye muri Nzeri 2022, cyahitanye nibura abantu 55 mbere yuko gitangazwa ko cyarangiye muri Mutarama 2023.

Kugeza ubu abantu barenga ibihumbi 15, bamaze kwicwa n’iki cyorezo cya Ebola muri Afurika mu myaka 50 ishize.

Ebola ni icyorezo cyagaragaye bwa mbere mu 1976, aho icyo gihe cyagaragaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hafi y’uruzi rwa Ebola, ari narwo yitiriwe. kuva icyo gihe, iki cyorezo cyagiye kigera mu bice bitandukanye bya Congo ndetse na Sudani y’Epfo.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 12 =

Previous Post

Rusizi: Harumvikana umujinya mu bavugwaho ubujura bukorwa mu buryo budasanzwe

Next Post

Ruhango: Abantu 28 barimo n’ab’igitsinagore bafatiwe mu mukwabu

Related Posts

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

by radiotv10
26/11/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe abagabo 40 bari batwaye imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare babijyanye i Mahanga muri Teritwari ya Masisi....

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byo mu gace na Matonge k’i Bruxelles mu Bubiligi gacururizwamo ibikomoka muri Afurika, aho ibyafunzwe byiganjemo iby’Abanyekongo...

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

by radiotv10
26/11/2025
0

Imirwano yamaze iminsi ibiri hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo mu gace ka Uvira...

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

by radiotv10
26/11/2025
0

Fighters of the AFC/M23 coalition arrested 40 men who were carrying guns and other military equipment destined for Mahanga in...

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Leta ya Tanzania yatangaje ko ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge byari biteganyijwe muri iki Gihugu mu kwezi gutaha byahagaritswe, kubera...

IZIHERUKA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ruhango: Abantu 28 barimo n’ab’igitsinagore bafatiwe mu mukwabu

Ruhango: Abantu 28 barimo n’ab’igitsinagore bafatiwe mu mukwabu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.