Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Habayeho impinduka ku byemezo byari byarafatiwe M23 ku ngingo yari yateje impaka

radiotv10by radiotv10
01/06/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Habayeho impinduka ku byemezo byari byarafatiwe M23 ku ngingo yari yateje impaka
Share on FacebookShare on Twitter

Inama idasanzwe yigaga ku bibazo bya DRC, yemeje ko abarwanyi ba M23, bazajyanwa mu kigo cya Gisirikare cya Rumangabo, aho kujya muri Sabyinyo nkuko byari byemejwe. Uyu mutwe na wo wakunze kuvuga ko utazajya mu Birunga “kuko abawugize atari inyamaswa.”

Ni imyanzuro yafatiwe mu nama idasanzwe ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yateraniye i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Gicurasi 2023.

Iyi nama yayobowe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uyoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, yitabiriwe n’Abaperezida babiri gusa, muri barindwi bagombaga kuyitabira. Ni Ndayishimiye ndetse na William Ruto wa Kenya, mu gihe abandi bohereje abahagararira.

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inarebwa n’ibi bibazo, ntiyitabiriye ahubwo yohereje Antipas Mbusa Nyamwisi, ushinzwe ibikorwa bya EAC muri Guverinoma ya DRC.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na we yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, naho Yoweri Museveni wa Uganda, ahagararirwa na Rebecca Alitwala Kadaga.

Madamu Samia Suluhu Hassan waTanzania, yahagarariwe na Visi Perezida, Dr. PHILIP ISDOR MPANGO, mu gihe Sudani y’Epfo yo yahagararirwe na Minisititi w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Barnaba Marial Benjamin.

Iyi nama idasanzwe yabereye mu muhezo, yakurikiwe no gutangaza imyanzuro yayivuyemo, aho bagaragaje ko ingingo yibanzweho, ari iyo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku birebana na manda y’ingabo ziri muri kiriya Gihugu mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zigize itsinda rya EACRF, haganiriwe ku kongererwa manda yazo yarangiye tariki 07 Werurwe 2023 kuko zagiye zifite amezi atandatu, aho zagezeyo tariki 08 Nzeri 2022.

Abakuru b’Ibihugu bemeje ko manda y’izi ngabo yongerwaho amezi atandatu, aho abakuru b’Ibihugu banashimiye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo yashyigikiye iki cyemezo.

Perezida William Ruto atanga igitekerezo kuri iki cyemezo, yagize ati “Turashimira Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuba yaremeye ko manda ya EACRF yongerwaho amezi atandatu.”

Izi ngabo kandi zashimiwe umusanzu zikomeje gutanga mu gushyira mu bikorwa ubutumwa bwazijyanye mu burasirazuba bwa Congo, mu gucungira umutekano abasivile.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki, ubwo yasomaga imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, yanagarutse ku cyemezo cyo kuba abarwanyi ba M23 bazoherezwa mu kigo cya Gisirikare cya Rumangabo ndetse n’abandi bo mu yindi mitwe, igihe bazamburwa intwaro.

Yavuze ko ibi bizabanzirizwa n’igenzura rizakorwa n’Abagaba Bakuru b’Ibingabo ndetse n’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).

Hatanzwe igitekerezo ko ibyemezo bifatirwa umutwe wa M23 nk’iki cyo gusura iki kigo cya Rumangabo, uyu mutwe na wo wagombye kubigiramo uruhare.

Inama zabanje zirimo iyabereye i Luanda muri Angola, zari zemeje ko abarwanyi ba M23 bazajya muri Sabyinyo, mu gihe uyu mutwe utabikozwaga, aho abayobozi bawo bakunze kuvuga ko batajya mu birunga ngo kuko “atari inyamaswa.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 7 =

Previous Post

Icyo ubuyobozi buvuga ku Bajyanama b’Ubuhinzi bamaze sizeni eshatu batabona insimburamubyizi 

Next Post

Amakuru mashya atunguranye ku gitaramo cy’abaririmba Gospel baherutse gutangaza ibyateje impaka

Related Posts

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

Former DRC Prime Minister says the Country has never experienced worse Governance than now

by radiotv10
29/01/2026
0

Matata Ponyo Mapon, a politician who held top positions in the Democratic Republic of Congo (DRC), including Prime Minister, said,...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Eng.-AFC/M23 Provided Aid Warmly Welcomed by Victims of the Recent Fire

by radiotv10
29/01/2026
0

The Local Authorities of the North Kivu, appointed by the AFC/M23 coalition, provided assistance to people that were affected by...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Couple iririmba Gospel yageneye ubutumwa buremereye abarimba indirimbo z’Isi baza kubatobera

Amakuru mashya atunguranye ku gitaramo cy’abaririmba Gospel baherutse gutangaza ibyateje impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.