Habonetse Idini mu Rwanda rifite icyo ryihariyeho ritandukaniyeho n’andi menshi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nubwo amadini n’amatorero ari menshi ku Isi ndetse no mu Rwanda, hafi ya yose ahurije ku cyita rusange cy’ituro, gusa ku itorero ‘Divine Kingdom Assemblies’, ryo ntiriturisha abarisengeramo, ibintu bituma riba iry’umwihariko ritandukaniyeho n’andi menshi.

Mu kiganiro cyihariye na RADIOTV10, Pasiteri Eric uyobora Divine Power Ministries na Divine Kingdom, abajijwe ku mwihariko w’itorero ayoboye, yagize ati “Umwihariko waryo twigisha Bibiliya mu buryo bwa Tewologiya, ikindi twe ntabwo twaka icya cumi n’amaturo.”

Izindi Nkuru

Kimwe mu bisobanuro bitangwa n’amadini n’amatorero ku mature, avuga ko ari uburyo bwo kugira ngo babone ubushobozi bwo gutuma umurimo w’Imana ukomeza, mu gufasha mu mibereho y’abashumba ndetse n’ibindi bikenerwa ku rusengero.

Pasiteri Eric avuga ko kuba bo baadaturisha, atari uko batemeranya n’ababikora cyangwa ngo babe babifata nabi.

ati “Kuba tutabikora si uko tutabyemera, si uko ari icyaha ku babikora, ahubwo ni uko muri iki gihe abenshi dukurikije ukuri guhari ni uko abenshi babikora nka Bizinesi (ubucuruzi). Twe rero twahisemo kubireka turavuga ngo umuntu we azajye atanga ari uko we abyiyumvisemo abishaka.”

Yakomeje asobanura ko abenshi mu bayoboke basengana ari urubyiruko kurusha abakuze. Ati “Yego abenshi ni urubyiruko kurusha abakuze kuko nange ndacyari urubyiruko.”

Pastor Eric avuga ko idini ryabo rifite umwihariko

Bibiliya ivuga iki ku maturo

“Imana ikunda utanga yishimye” (2 Abakorinto 9:7). Ayo magambo azwi n’abantu babarirwa muri za miliyoni ku isi. Icyakora, bamwe mu bayoboke b’amadini bashobora kumva bahatirwa gutura kandi koko, hari amadini amwe n’amwe asaba abayoboke bayo gutanga umubare uzwi w’amafaranga. Ayo mafaranga bayita icya cumi. Ibyo bishatse kuvuga ko umuntu aba agomba gutura 10 ku ijana by’amafaranga yinjiza.

Ariko se koko Bibiliya idusaba gutura umubare uzwi w’amafaranga? Buri wese muri twe yagombye kwibaza ati ese nagombye gutanga amaturo angana iki?”

Bamwe mu bakristu muri iri dini

Na kolari ibafasha kwinjira mu mwuka
Pastor Eric aranabatiza

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Comments 1

  1. IRANZI Jackson says:

    Mwashakiye number ye nkamuvugisha o shaka kuba umuyobokewe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru