Ikindi Gihugu muri Afurika cyakanyaze itegeko rihana abatinganyi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana yemeje umushinga wo kuvugurura itegeko rihana ubutinganyi muri iki Gihugu, uteganya ko usibye ababukora, n’ababwamamza na bo bazajya bajyanwa mu nkiko.

Ubusanzwe itegeko rya Ghana riteganya ko  umuntu uhamijwe gukora ubutinganyi, akatirwa igifungo cy’imyaka Itatu .

Izindi Nkuru

Inteko Ishinga amategeko isaba ko muri iri tegeko hongerwamo ingingo ihana n’undi wese wamamaza ibyo bikorwa by’ubutinganyi, yajya ahanishwa igifungo cy’imyaka 10 muri gereza.

Icyakora uyu mushinga wamaganywe n’abantu batandukanye barimo Ibihugu n’Imiryango Mpuzamhanga bishyigikira ubutinganyi, bavuga ko bihonyora uburenganzira aba batinganyi bemererwa n’Itegeko Nshinga.

Ni umushinga uje nyuma y’uko Igihugu cya Uganda na cyo cyemeje itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina, ryamaze no kwemeza na Perezida Yoweri Kaguta Museveni w’iki Gihugu.

Nyuma y’uko Museveni yemeje iri tegeko, na bwo Imiryango Mpuzamahanga n’Ibihugu bivuga ko byateye imbere mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, barahagurutse basaba iki Gihugu cya Uganda kwisubiraho, ariko Museveni abakurira inzira ku murima, kuko Abanyafurika bafite umuco wabo utagomba gutokozwa n’imico y’abo mu burengerazuba bw’Isi.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru