Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Habonetse Idini mu Rwanda rifite icyo ryihariyeho ritandukaniyeho n’andi menshi

radiotv10by radiotv10
07/07/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Habonetse Idini mu Rwanda rifite icyo ryihariyeho ritandukaniyeho n’andi menshi
Share on FacebookShare on Twitter

Nubwo amadini n’amatorero ari menshi ku Isi ndetse no mu Rwanda, hafi ya yose ahurije ku cyita rusange cy’ituro, gusa ku itorero ‘Divine Kingdom Assemblies’, ryo ntiriturisha abarisengeramo, ibintu bituma riba iry’umwihariko ritandukaniyeho n’andi menshi.

Mu kiganiro cyihariye na RADIOTV10, Pasiteri Eric uyobora Divine Power Ministries na Divine Kingdom, abajijwe ku mwihariko w’itorero ayoboye, yagize ati “Umwihariko waryo twigisha Bibiliya mu buryo bwa Tewologiya, ikindi twe ntabwo twaka icya cumi n’amaturo.”

Kimwe mu bisobanuro bitangwa n’amadini n’amatorero ku mature, avuga ko ari uburyo bwo kugira ngo babone ubushobozi bwo gutuma umurimo w’Imana ukomeza, mu gufasha mu mibereho y’abashumba ndetse n’ibindi bikenerwa ku rusengero.

Pasiteri Eric avuga ko kuba bo baadaturisha, atari uko batemeranya n’ababikora cyangwa ngo babe babifata nabi.

ati “Kuba tutabikora si uko tutabyemera, si uko ari icyaha ku babikora, ahubwo ni uko muri iki gihe abenshi dukurikije ukuri guhari ni uko abenshi babikora nka Bizinesi (ubucuruzi). Twe rero twahisemo kubireka turavuga ngo umuntu we azajye atanga ari uko we abyiyumvisemo abishaka.”

Yakomeje asobanura ko abenshi mu bayoboke basengana ari urubyiruko kurusha abakuze. Ati “Yego abenshi ni urubyiruko kurusha abakuze kuko nange ndacyari urubyiruko.”

Pastor Eric avuga ko idini ryabo rifite umwihariko

Bibiliya ivuga iki ku maturo

“Imana ikunda utanga yishimye” (2 Abakorinto 9:7). Ayo magambo azwi n’abantu babarirwa muri za miliyoni ku isi. Icyakora, bamwe mu bayoboke b’amadini bashobora kumva bahatirwa gutura kandi koko, hari amadini amwe n’amwe asaba abayoboke bayo gutanga umubare uzwi w’amafaranga. Ayo mafaranga bayita icya cumi. Ibyo bishatse kuvuga ko umuntu aba agomba gutura 10 ku ijana by’amafaranga yinjiza.

Ariko se koko Bibiliya idusaba gutura umubare uzwi w’amafaranga? Buri wese muri twe yagombye kwibaza ati “ese nagombye gutanga amaturo angana iki?”

Bamwe mu bakristu muri iri dini

Na kolari ibafasha kwinjira mu mwuka
Pastor Eric aranabatiza

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Comments 1

  1. IRANZI Jackson says:
    2 years ago

    Mwashakiye number ye nkamuvugisha o shaka kuba umuyobokewe

    Reply

Leave a Reply to IRANZI Jackson Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

Ikindi Gihugu muri Afurika cyakanyaze itegeko rihana abatinganyi

Next Post

Menya Ibihugu 2 by’ibituranyi by’u Rwanda biri muri bicye byahawe inkingo z’indwara ihitana benshi

Related Posts

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

by radiotv10
31/07/2025
0

As the world enters deeper into the digital era and economic uncertainty continues to loom in many parts of the...

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

IZIHERUKA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge
AMAHANGA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya Ibihugu 2 by’ibituranyi by’u Rwanda biri muri bicye byahawe inkingo z’indwara ihitana benshi

Menya Ibihugu 2 by’ibituranyi by’u Rwanda biri muri bicye byahawe inkingo z’indwara ihitana benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.