Urubanza ruregwamo Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we bakurikiranyweho ibyaha birimo gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina, rwashyizwe mu muheezo ku mpamvu yatanzwe n’Ubushinjacyaha.
Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, bakurikiranyweho kandi icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, aho bari kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Mu cyumweru gishize ku wa Kane tariki 24 Ukwakira, uru rubanza rwari rwasubitswe nyuma yuko byari byasabwe n’uruhande rw’uregwa rwavugaga ko atari yiteguye kuburana kuko atari yabonye dosiye mu gihe gikwiye ngo ayisesengure.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, Urukiko rwasubukuye uru rubanza, ariko Ubushinjacyaha busaba ko rwashyirwa mu muhezo kubera ibikubiye mu kirego n’ibishobora kuvugirwamo.
Ubushinjacyaha buvuga ko uwahohotewe wakorewe ibikorwa bishingirwaho ku byaha biregwa aba bombi, akeneye gukomeza kurindirwa imyirondoro ye kugira ngo itajya hanze.
Bwavuze ko nubwo uwakorewe ibyo bikorwa yahishiwe imyirondoro, ariko mu gihe cyo gutanga ibimenyetso, bishobora kuba ngombwa ko imyirondoro ye yajya hanze, bityo ko byaba byiza urubanza rushyizwe mu muhezo.
Ni mu gihe mu cyumba cy’Urukiko, hari haje abantu benshi gukurikirana iburanisha ry’uyu munsi, barimo abo mu Itorero rya Bishop Harerimana Jean Bosco, ndetse n’itangazamakuru.
Uyu mukozi w’Imana, na we yashyigikiye iki cyifuzo cy’Ubushinjacyaha, avuga ko kuba uru rubanza rwaba mu muhezo, kuri we ntakibazo abibonamo.
Umucamanza amaze kumva impande zombi, yafashe icyemezo ko iburanisha ribera mu muhezo, nk’uko byari byasabwe n’Ubushinjacyaha.
RADIOTV10