Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Habonetse impamvu yatumye urubanza rya Bishop Harerimana n’umugore we rutabera mu ruhame

radiotv10by radiotv10
29/10/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Bishop uregwa ibirimo gukangisha gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina yagejejwe imbere y’Urukiko

Bishop Harerimana n'umugore ubwo bagezwaga imbere y'Urukiko bwa mbere

Share on FacebookShare on Twitter

Urubanza ruregwamo Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we bakurikiranyweho ibyaha birimo gusebanya no gukwirakwiza amafoto y’imikoreshereze y’ibitsina, rwashyizwe mu muheezo ku mpamvu yatanzwe n’Ubushinjacyaha.

Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, bakurikiranyweho kandi icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, aho bari kuburanishwa ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Mu cyumweru gishize ku wa Kane tariki 24 Ukwakira, uru rubanza rwari rwasubitswe nyuma yuko byari byasabwe n’uruhande rw’uregwa rwavugaga ko atari yiteguye kuburana kuko atari yabonye dosiye mu gihe gikwiye ngo ayisesengure.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, Urukiko rwasubukuye uru rubanza, ariko Ubushinjacyaha busaba ko rwashyirwa mu muhezo kubera ibikubiye mu kirego n’ibishobora kuvugirwamo.

Ubushinjacyaha buvuga ko uwahohotewe wakorewe ibikorwa bishingirwaho ku byaha biregwa aba bombi, akeneye gukomeza kurindirwa imyirondoro ye kugira ngo itajya hanze.

Bwavuze ko nubwo uwakorewe ibyo bikorwa yahishiwe imyirondoro, ariko mu gihe cyo gutanga ibimenyetso, bishobora kuba ngombwa ko imyirondoro ye yajya hanze, bityo ko byaba byiza urubanza rushyizwe mu muhezo.

Ni mu gihe mu cyumba cy’Urukiko, hari haje abantu benshi gukurikirana iburanisha ry’uyu munsi, barimo abo mu Itorero rya Bishop Harerimana Jean Bosco, ndetse n’itangazamakuru.

Uyu mukozi w’Imana, na we yashyigikiye iki cyifuzo cy’Ubushinjacyaha, avuga ko kuba uru rubanza rwaba mu muhezo, kuri we ntakibazo abibonamo.

Umucamanza amaze kumva impande zombi, yafashe icyemezo ko iburanisha ribera mu muhezo, nk’uko byari byasabwe n’Ubushinjacyaha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 1 =

Previous Post

Igisobanuro cy’uwashatse kwica umugore n’abana be atabigeraho agatemagura amatungo

Next Post

Basketball: Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino ibera Zanzibar akomeje gukurirwa ingofero

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Basketball: Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino ibera Zanzibar akomeje gukurirwa ingofero

Basketball: Amakipe ahagarariye u Rwanda mu mikino ibera Zanzibar akomeje gukurirwa ingofero

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.