Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Shampiyona itangire Arsenal yavukinishije rutahizamu nyamwamba

radiotv10by radiotv10
03/08/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Shampiyona itangire Arsenal yavukinishije rutahizamu nyamwamba
Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Brazil ukina mu busatirizi bwa Arsenal, Gabriel Jesus yongeye kugira ikibazo cy’imvune, mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo shampiyona yo mu Bwongereza itangire.

Jesus yaherukaga kuvunikira mu ikipe y’Igihugu ya Brazil ubwo yari iri mu mikino y’Igikombe cy’Isi muri Qatar bigatuma Arsenal imubura mu gihe kingana n’amezi 3.

Ubwo biteguraga umukino w’umuterankunga wabo wa Emirates banegukanye kuri penaliti 5-4 nyuma y’uko bari banganyije igitego 1-1 na Monaco, Gabriel Jesus yongeye kugira ikibazo mu ivi amaranye iminsi bituma hitabazwa Eddie Nkentiah wanatsinze igitego 1 Arsenal yabonye muri uyu mukino.

Uretse gusiba uyu mukino bakinaga na Monaco, umutoza Mikel Arteta yanemeje ko Jesus azamara hanze ibindi byumweru bike bikaba biteganyijwe ko ashobora kugaruka mu kibuga mu kwezi k’Ukwakira.

Gabriel Jesus azasiba imikino 8 irimo umukino bazakina mu mpera y’iki cyumweru wa FA Community Shield bazakinamo na Manchester City ku Cyumweru, ndetse n’indi mikino 7 ya Shampiyona ibanza izabahuza na Nottingham Forest, Crystal Palace, Fulham, Manchester United, Everton, Tottenham ndetse na AFC Bournemouth.

Ni umwe mubafashije cyane The Gunners mu mwaka ushize w’imikino kuko yari yabatsindiye ibitego 11, atanga imipira 6 yavuyemo ibitego muri Premier League.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + eleven =

Previous Post

Rayon yari iri kugawa imikinire yatangaje inkuru nziza ihumuriza abakunzi bayo

Next Post

Hamenyekanye imibare ishimishije y’umwe mu miti yavugutiwe kugabanya ubucucike muri za ‘Gereza’

Related Posts

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

by radiotv10
25/01/2026
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yerekeje amaso ku gikombe kiswe 'President Cup' mu mikino y'Igikombe cya Afurika, itangira itsinda...

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, wari umwe mu bakinnyi bafatwaga nk’ahazaza ha Gikundiro, nyuma y’imyaka...

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

Ikipe iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana Shampiyona y’u Rwanda yasinyishije abakinnyi bane barimo uw’izina rikomeye

by radiotv10
23/01/2026
0

Ikipe ya Police FC yemeje ko yasinyishije abakinnyi bane, barimo Rudasingwa Prince na Nshimirimana Ismail Pitchou wanyuze mu makipe ya...

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

by radiotv10
22/01/2026
0

Minisitiri wa Siporo n'Imyidagaduro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yashyikirije igihembo cy’imodoka nshyashya yo mu bwoko bwa...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye imibare ishimishije y’umwe mu miti yavugutiwe kugabanya ubucucike muri za ‘Gereza’

Hamenyekanye imibare ishimishije y’umwe mu miti yavugutiwe kugabanya ubucucike muri za 'Gereza'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.