Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yibukije ababyeyi ko mu bihe by’ibiruhuko ari bwo abana basambanywa cyane, abasaba kuzaba hafi abana babo, bakabakurikirana, bakamenya abo bari kumwe, n’ibyo bahugiyemo igihe cyose.
Ibyaha byo gusambanya abana no gutera inda abangavu biri mu bigenda bifata intera, kuko mu myaka itanu ishize imibare ntiyahwemye kwiyongera.
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024 hakurikiranywe amadosiye 4,567 arebana n’icyaha cyo gusambanya abana. Ni mu gihe MIGEPROF yagaragaje ko kuva uyu mwaka wa 2025 watangira, abana 100 bo mu Mujyi wa Kigali bamaze gusambanywa. Devotha uyobora Umudugudu wa Gisagara, Akagari ka Gasagara mu Murenge wa Rusororo, yagaragaje uburyo mu byumweru bitatu umwana w’imyaka umunani yasambanyijwe.
Yagize ati “Umwana wasambanyijwe mu mudugudu nyobora afite imyaka umunani. Uwo mwana yabaga mu muryango wamureraga ariko batari bamubyaye, nuko umuhungu wabo w’imyaka 18 akajya amusambanya mama w’uwo muhungu ntabimenye, hanyuma biza kugera igihe uwo mwana abaye nk’umugore w’uwo muhungu.”
Akomeza agaragaza ko igihe cyageze uwo mwana wasambanywaga akaba ari we ujya gutabaza.
Ati “Igihe cyarageze rero uwo muhungu agiye kumufata, nagiye kubona mbona umwana yirutse aje ansanga arambwira ati ‘ntabara’. Nti ese wabaye iki? Arambwira ati ‘… aransambanya kandi amaze igihe abikora, nari nje kugira ngo mumfashe.’ Ubwo niyambaje ubuyobozi bw’Akagari tujya kureba uwo muhungu, ubu yashyikirijwe inzego arafunze.”
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko iki ari ikibazo gikomeje guhangayikisha, ndetse isaba ababyeyi kuzita cyane ku burere bw’abana babo kuko byagaragaye ko mu mpera z’umwaka ari bwo basambanywa cyane.
Minisitiri Uwimana Consolée uyobora iyi minisiteri yagize ati “Ndakangurira ababyeyi kurushaho kwegera abana babo, gukurikirana uburere bwabo, ariko no kumenya umwana ibyo yiriwemo, ibyo yahuye na byo, ingorane ashobora kuba yagize, kugira ngo ubashe gutuma nawe yisanzura akubwira ibibazo yahuye na byo.”
Yakomeje agira ati “Gusambanya abana rero ni icyaha gikomeye cyane, kuko nk’uko tubibona imibare igenda yiyongera. Ndavuga cyane kuri ibi biruhuko bigiye kuza. Iyo urebye abana ubu bagiye kuza mu biruhuko byo kwishimira Noheri n’Ubunani, ni ngombwa ko dukurikirana abana bacu, bari kumwe na nde? Cyane cyane ko byagaragaye ko imibare y’abasambanywa igenda yiyongera mu mwaka wose, ariko by’umwihariko usanga mu mpera z’umwaka, ni ukuvuga mu kwezi kwa cumi n’abiri no mu kwa mbere, iba myinshi cyane, yaba abasambanywa ndetse n’abaterwa inda. Ni yo mpamvu nsaba ababyeyi gukurikirana abana cyane kugira ngo dukumire abantu badusambanyiriza abana.”
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ivuga ko muri uyu mwaka wa 2025 abana bagera ku 100 ari bo bamaze gusambanywa mu Mujyi wa Kigali.
Emelyne MBABAZI
RADIOTV10








