Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, batangiye kwikanga ko bashobora kugarizwa n’amapfa nyuma yuko ibishyimbo bahinze bitewe n’udusimba, none mu gihe cyo kuyanga no kuzana imiteja bikaba byarapfunyaraye.
Aba baturage bo mu Kagari ka Bunyoni, Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko ibishyimbo byabo byari bigeze mu gihe cyo kuzana imiteja, ariko bikaba byaribasiwe n’utu dusimba tw’umweru n’utw’umukara.
Sibomana Juvenal ati “Ubusimba bwajemo burabigundiza ku buryo ahakaje umuteja usanga habaye nk’ahasa n’umukara hakuma.”
Nyirahategekimana Speciose na we ati “Buriya ibishyimbo byarapfuye, uduteja tugira ngo turaje tugapfunyara, noneho hari n’indi ndwara yaje ku buryo uruyange ruza rukaba n’ibirabyo.”
Nizeyimana Emmanuel ati “Bimeze nabi rwose kuko hajemo udusimba tw’umukara, hongera haza utw’umweru, rero n’ubwo ubona bisa neza nta muteja.”
Aba baturage bakomeza bavuga ko hatagize igikorwa ntakabuza ngo imbere yabo haba hari inzara, bityo bagasaba ubutabazi.
Nizeyimana Emmanuel ati “Inzara yo turi kuyibona imbere. None se nk’ubu uyu mubyeyi ntiyari yahinze aha azi ko azahavana udushyimbo twa mbere ku bunani! Nawe urabona ko atazageramo. Rero nimudutabarize tubone imiti wenda ibya nyuma tubirokore.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ishami rya Gakuta, buvuga ko akenshi udusimba nk’utu tugaragara muri aka gace duterwa n’imihindagurikire y’ikirere gusa tugateza imyaka amavirusi.
Icyakora ngo imiti irahari ndetse igiye guhita iterwa byihuse muri iyo myaka, nk’uko Kimenyi Martin uyobora RAB ishami rya Gakuta abisobanura.
Kimenyi Martin ati “Utwo dusimba tw’umweru dukunze kuva cyane cyane mu ishyamba. Buriya dushishikariza abaturage ko igihe bakitubona batumenyesha, kuko nk’utwo tw’umukara dukunze kuza igihe imvura ari nkeya. Igikorwa rero kiramenyerewe kandi imiti irahari. Ngiyi kuvugana n’umutekinisiye muri ako gace kuko hari imiti twari twaratanze mu mirenge, bayihutishirizeyo kuko utwo dusimba turangiza.”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko udusimba dufatwa nk’icyonnyi mu myaka dusanzwe mu rusobe rw’ibidukikije, ari nayo mpamvu basaba abahinzi gutanga amakuru bakibona udusimba nk’utwo kugira ngo turwanywe hakiri kare.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10









