Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi, yafashe abantu 11 bo mu itsinda ry’abiyise Abameni bakekwaho ubujura bwifashisha ikoranabuhanga rya telephone.
Aba bantu bafatiwe mu Midugudu ya Kamanora, Kanyovu na Kanoga mu Murenge wa Nyakarenzo, mu bihe bitandukanye kuva tariki 09 Werurwe 2025, ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego ndetse n’abaturage.
Uyu Murenge wa Nyakarenzo wafatiwemo aba bantu, ufatwa nk’indiri y’aba bakora ubu bujura bwifashisha ikoranabuhanga rya Telefone, aho bamwe mu bafashwe banasanganywe ibikoresho bakoreshaga birimo telefone na sim cards.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twizere Karekezi Bonaventure avuga ko uru rwego rutazahwema gufata abantu bakora ubu bujura kuko buteza ingaruka mbi.
Yagize ati “Polisi ntizihanganira na rimwe abishora mu bikorwa by’uburiganya, ni ngombwa ko umutekano w’abantu n’ibyabo urindwa, ntabwo tuzihanganira Abameni kuko ibyo bakora bigira ingaruka ku bukungu bw’abo babikorera n’Igihugu muri rusange.”
Aba bose bafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, mu gihe hategerejwe gukorwa iperereza n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).
Polisi ivuga ko ibikorwa byo guhiga no gufata abantu bose bagira uruhare mu buriganya nk’ubu bizakomeza, kugira ngo umutekano w’abaturage n’ubukungu bw’Igihugu bikomeze gusigasirwa.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10