Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

radiotv10by radiotv10
23/05/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafashe icyemezo cyo kwambura ubudahangarwa, Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu, ku buryo ashobora gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025, nyuma yuko Komisiyo idasanzwe yari yahawe inshingano zo gusuzuma ubu busabe bwo kwambura ubudahangarwa Kabila, itanze Raporo ku Nteko Rusange.

Nyuma yuko iyi Komisiyo igejeje ku Nteko Rusange ya Sena raporo y’ibyavuye mu busesenguzi bwayo ku busabe bwo kwambura ubudahangarwa bwatanzwe n’Umugenzuzi Mukuru wa FARDC ngo ibusuzume, ubu busabe bwatowe ku bwiganze bwo hejuru.

Mu gutora iki cyemezo, Abasenateri 88 batoye ‘Yego’ mu gihe abandi batanu (5) ari bo batoye ‘Oya’ abandi batatu bifashe, mu basenateri 96 bari bitabiriye imirimo y’Inteko Rusange ya Sena yatorewemo iki cyemezo.

Iki cyemezo kivuye mu busesenguzi bwakozwe na Komisiyo idasanzwe yari yahawe gusuzuma ubu busabe, ikabikora mu bwiru buhebuje bivugwa ko bwabayemo impaka zidasanzwe.

Nyuma yuko Joseph Kabila afatiwe iki cyemezo cyo kumwambura ubudahangarwa, ubu ashobora gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera, dore ko ari na yo mpamvu nyamukuru yatumye hatangwa ubu busabe.

Ni icyemezo kije mu gihe hari umwuka mubi muri politiki ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bw’iki Gihugu, ahamaze igihe hari imirwano ihanganishije igisirikare cya Leta n’umutwe wa M23.

Iyi raporo yatumye hafatwa icyemezo cyo kwambura ubudahangarwa Kabila, yagaragaje umucyo ku birego bikomeye bishinjwa uyu munyapolitiki wayoboye Congo Kinshasa ubu uri mu buhungiro.

Kabila ashinjwa ubugambanyi, ibyaha by’intambara, ibyibasiye inyoko muntu ndetse no gukorana n’imitwe yitwaje intwaro, aho ashinjwa gufasha umutwe wa M23.

Ibi birego yakunze gushinjwa na Perezida Félix Tshisekedi yasimbuye, byamaganirwa kure n’abashyigikiye Joseph Kabila, bavuga ko bishingiye ku mpamvu za Politiki no kwikura mu kimwaro k’ubutegetsi buriho bwamunzwe n’ibibazo uruhuri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =

Previous Post

Korali iri mu zizwi mu Rwanda yageneye ubutumwa andi makorali

Next Post

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.