Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hagaragajwe aho ibiganiro byo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi bigeze n’ukomeje kubidindiza

radiotv10by radiotv10
05/05/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hagaragajwe aho ibiganiro byo kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Burundi bigeze n’ukomeje kubidindiza
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burundi bigamije kuzahura umubano bigikomeje, ariko ko imvugo za Perezida Evariste Ndayishimiye z’ibinyoma ashinja u Rwanda zikomeje kubidindiza.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko ibiganiro byakomeje, ndetse we ubwe iyo ahuye na mugenzi we w’u Burundi bagirana ibiganiro.

Ati “Ariko ikibazo tugira ni uko Perezida w’u Burundi, atanga ikiganiro mu bitangazamakuru mpuzamahanga ashinja u Rwanda bikaba bitudindiza, ntabwo mvuga Abanyarwanda gusa, kuko n’Abarundi na bo barabyifuza ko twagarura umubano hagati yombi.”

Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku biganiro bibiri byatanzwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yashinjemo u Rwanda ibinyoma ngo ko rushaka gutera u Burundi.

Nduhungire avuga ko Perezida Ndayishimiye azamura ibi birego “Kandi inzego z’umutekano zivugana [z’Ibihugu byombi], zifatanya ndetse no mu bibazo by’umutekano bagakorana, bivuze ko ibi biganiro bitudindiza ariko ntabwo bizaduca intege mu gushaka amahoro n’u Burundi, mu gushaka ko umubano wacu wakongera kumera neza.”

Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda rwifuza ko rwakomeze gukorana n’u Burundi mu rwego rw’umutekano n’urwa Gisirikare, ariko ko uku gukorana bigomba kuzava mu myitwarire iboneye y’abayobozi b’u Burundi bamaze igihe bibasira u Rwanda.

Ati “Binajyanye n’uko imvugo zibasira ibindi Bihugu twari twemeranyijweho hagati y’impande zombi ko zagabanuka cyane cyane ko ziba zidashingiye ku kuri, iyo uvuze ngo u Rwanda rurashaka gutera u Burundi, ibyo ntabwo bishingiye ku kuri, n’Abarundi ubwabo barabizi.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko igihe abategetsi bo mu Burundi bareka imvugo zabo zishinja u Rwanda ibinyoma, byakoroshya n’ibiganiro biriho bikorwa, ubundi umubano w’ibi Bihugu byombi bisanzwe bifatwa nk’ibivandimwe ukongera kumera neza.

Leta y’u Burundi ishinja u Rwanda ibinyoma ko rufasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwa kiriya Gihugu, mu ntangiro z’umwaka ushize wa 2024 muri Mutarama, yafashe icyemezo cyo gufunga imipaka ihuza iki Gihugu.

Ni mu gihe u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko ntaho uhuriye n’uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, ndetse na wo ubwawo ukaba warateye utwatsi ibi byatangajwe n’abategetsi ba kiriya Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × four =

Previous Post

Hatangajwe ikimaze gukorwa ku mbanzirizamushinga z’amasezerano Perezida Kagame na Tshisekedi bazasinyira muri America

Next Post

Kenya: Batatu batawe muri yombi nyuma yo gukorera Perezida igikorwa cyo kumwubahuka

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kenya: Batatu batawe muri yombi nyuma yo gukorera Perezida igikorwa cyo kumwubahuka

Kenya: Batatu batawe muri yombi nyuma yo gukorera Perezida igikorwa cyo kumwubahuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.