Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hagaragajwe akayabo k’amamiliyari yafasha gushyira mu bikorwa ibyemerejwe i Nairobi

radiotv10by radiotv10
13/12/2022
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Hagaragajwe akayabo k’amamiliyari yafasha gushyira mu bikorwa ibyemerejwe i Nairobi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wagaragaje ko hakenewe Miliyoni 350 USD (miliyari 350 Frw) kugira ngo hashyirwe mu bikorwa imyanzuro yafatiwe i Nairobi igamije kurandura imitwe yitwanje intwaro mu burasirazuba bwa Congo.

Byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Peter Mutuku Mathuki mu nama y’akana k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano yateranye mu mpera z’icyumweru gishize.

Peter Mutuku Mathuki yasabye ko hakenewe ingengo y’imari yafasha mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Nairobi byari bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko haba mu rwego rwa politiki ndetse no mu rwa gisirikare, hakenewe miliyoni 350 USD kugira ngo iyi myanzuro ishyirwe mu bikorwa mu gihe cy’amezi 24 ari imbere.
Peter Mathuki yashimangiye ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugihagaze ku nzira z’amahoro z’ibiganiro mu gushaka umuti w’iki kibazo, ariko ko n’inzira ya gisirikare ubu yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Agaruka ku nzira za gisirikare, Peter Mutuku Mathuki yaboneyeho kongera gusaba imitwe yitwaje intwaro iri muri Congo, gushyira hasi intwaro, ikomoka hanze igasubira mu Bihugu yaturutsemo.

Yagarutse ku nteko rusange ya 22 y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC yabereye i Arusha muri Tanzania tariki 21 na 22 Kanama 2022, avuga ko wari umwanya wo kuganira ku mirwano ya M23 ndetse no kunoza iby’itsinda ry’ingabo zihuriweho za EAC mu butumwa bwo muri Congo.

Kuri iyi ngingo, Peter Mathuki yavuze ko kugeza ubu u Burundi, Kenya ndetse na Uganda, bamaze kohereza ingabo zabo ndetse mu gihe cya vuba n’iza Sudan y’Epfo zikazerecyeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 2 =

Previous Post

Umushoramari muri muzika nyarwanda ari mu gahinda gakomeye

Next Post

Ubwicanyi bukorerwa Abatutsi muri Congo bukomeje gutuma abahungiye mu Rwanda bagaragaza intimba

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubwicanyi bukorerwa Abatutsi muri Congo bukomeje gutuma abahungiye mu Rwanda bagaragaza intimba

Ubwicanyi bukorerwa Abatutsi muri Congo bukomeje gutuma abahungiye mu Rwanda bagaragaza intimba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.