Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hagaragajwe ibipimo biteye impungenge mu bukungu bw’Isi

radiotv10by radiotv10
12/06/2023
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Hagaragajwe ibipimo biteye impungenge mu bukungu bw’Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Banki y’Isi yagaragaje ko izamuka ry’ubukungu bw’Isi rizagabanuka ku rugero rwa 1% ugereranyije n’urugero bwariho mu mwaka wa 2022, bitewe n’uko ubukungu bw’Ibihugu bikize nk’u Bushinwa na USA, buzahura n’ibibazo bikomeye.

Iyi mibare mishya ya banki y’Isi, igaragaza ko 2023 izasiga ubukungu bw’Isi buzamutse ku rugero rwa 2.1%, nyamara muri 2022 bwari ku muvuduko wa 3.1%, bivuze hazabaho igabanuka rya 1% ugereranyije n’iyi myaka ikurikirana.

Iri gabanuka rizaterwa n’uko ubukungu bw’u Bushinwa buzava ku izamuka rya 4.1% bwariho muri 2022 bukagera kuri 2.9% muri 2023, naho ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za America buzagabanuka ku rugero rwa 0.8%.

Ajay Banga uyobora Banki y’Isi, avuga ko uburyo bumwe bwizewe bwo kugabanya ubukene, ari uguhanga imirimo, kandi nanone ibi bibazo bizazahaza ubukungu bica intege gahunda yo guhanga imirimo mishya.

Nanone kandi, ibi bishyira mu kaga Ibihugu bikennye, aho ubukungu bwabyo buzakomeza gucumbagira, kugeza ku rwego rw’uko mu mwaka wa 2024 umuturage azaba ataragera ku rugero rw’amafaranga yinjizaga mu mwaka wa 2019.

Ibi Bihugu kandi byugarijwe n’amadeni angana na 70% by’umusaruro mbumbe wabyo, kandi inyungu ziyaherekeje na zo zikomeje kumunga ubukungu bw’Ibihugu bigera muri 14 bikennye, byamaze kwinjira mu cyiciro cy’abaremewe n’amadeni ku buryo bafite n’impungenge zo kubura ubwishyu.

Ibi Bihugu byugarijwe n’ubukene, bikoresha 3% by’umusaruro mbumbe mu bikorwa byo kwita ku mibereho y’abaturage, nyamara ibikize byo bikoresha 26%.

Banki y’Isi igaragaza ko uyu mwaka wa 2023 uzasiga ubukungu bw’u Rwanda buzamutse ku rugero rwa 6.2%, naho muri 2024 ngo bugire izamuka 7.5%.

Ibi bipimo ni na byo bizagumaho mu mwaka wa 2025, aho bishingiye ku kuba ubukerarugendo bukomeje kuva mu ngaruka za COVID-19.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 19 =

Previous Post

Umunyafurika wakiniraga ikipe ikomeye mu Bwongereza ibye na yo byashyizweho akadomo

Next Post

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa mu iroza agarutse imbere y’Urukiko

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa mu iroza agarutse imbere y’Urukiko

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa mu iroza agarutse imbere y’Urukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.