Banki y’Isi yagaragaje ko izamuka ry’ubukungu bw’Isi rizagabanuka ku rugero rwa 1% ugereranyije n’urugero bwariho mu mwaka wa 2022, bitewe n’uko ubukungu bw’Ibihugu bikize nk’u Bushinwa na USA, buzahura n’ibibazo bikomeye.
Iyi mibare mishya ya banki y’Isi, igaragaza ko 2023 izasiga ubukungu bw’Isi buzamutse ku rugero rwa 2.1%, nyamara muri 2022 bwari ku muvuduko wa 3.1%, bivuze hazabaho igabanuka rya 1% ugereranyije n’iyi myaka ikurikirana.
Iri gabanuka rizaterwa n’uko ubukungu bw’u Bushinwa buzava ku izamuka rya 4.1% bwariho muri 2022 bukagera kuri 2.9% muri 2023, naho ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za America buzagabanuka ku rugero rwa 0.8%.
Ajay Banga uyobora Banki y’Isi, avuga ko uburyo bumwe bwizewe bwo kugabanya ubukene, ari uguhanga imirimo, kandi nanone ibi bibazo bizazahaza ubukungu bica intege gahunda yo guhanga imirimo mishya.
Nanone kandi, ibi bishyira mu kaga Ibihugu bikennye, aho ubukungu bwabyo buzakomeza gucumbagira, kugeza ku rwego rw’uko mu mwaka wa 2024 umuturage azaba ataragera ku rugero rw’amafaranga yinjizaga mu mwaka wa 2019.
Ibi Bihugu kandi byugarijwe n’amadeni angana na 70% by’umusaruro mbumbe wabyo, kandi inyungu ziyaherekeje na zo zikomeje kumunga ubukungu bw’Ibihugu bigera muri 14 bikennye, byamaze kwinjira mu cyiciro cy’abaremewe n’amadeni ku buryo bafite n’impungenge zo kubura ubwishyu.
Ibi Bihugu byugarijwe n’ubukene, bikoresha 3% by’umusaruro mbumbe mu bikorwa byo kwita ku mibereho y’abaturage, nyamara ibikize byo bikoresha 26%.
Banki y’Isi igaragaza ko uyu mwaka wa 2023 uzasiga ubukungu bw’u Rwanda buzamutse ku rugero rwa 6.2%, naho muri 2024 ngo bugire izamuka 7.5%.
Ibi bipimo ni na byo bizagumaho mu mwaka wa 2025, aho bishingiye ku kuba ubukerarugendo bukomeje kuva mu ngaruka za COVID-19.
David NZABONIMPA
RADIOTV10