Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda RAB, cyagaragarije abatunze imbwa ibyo bagomba kubahiriza, aho buri wese uyitunze agomba kubimenyesha ubuyobozi bw’ibanze bumwegereye, kandi imbwa igasohoka mu rugo yambaye ku munwa agakoresho kabugenewe kayibuza kuryana.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na RAB rirebana no kurinda abantu kurumwa n’imbwa no kurwanya ibisazi by’imbwa, aho iki Kigo kivuga ko ibi bisabwa abatunze imbwa, bishingiye ku itegeko No. 54/2008 ryo ku wa 10/9/2008, rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya
indwara zanduza amatungo mu Rwanda, n’iteka rya Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) No. 009/11.30 ryo kuwa 18/11/2010, rirebana n’izerera ry’amatungo n’izindi nyamaswa zororerwa mu ngo.
Iki Kigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda kivuga ko “gisaba abantu bose batunze imbwa, by’umwihariko abatuye mu mijyi n’ahandi hose hahurira abantu benshi, gufata ingamba zo
gukumira izerera ry’imbwa, hirindwa ko zaruma abantu, zikaba zanabanduza virusi y’ibisazi by’imbwa.”
Iki kigo cyaneyeho kwibutsa ko “Umuntu wese utunze imbwa agomba kubimenyekanisha ku buyobozi bw’ibanze bumwegereye
(Umudugudu) akanerekana ko yakingiwe.”
Nanone kandi “Imbwa yose igomba gukingirwa ibisazi by’imbwa buri mwaka. Imbwa isohoka mu rugo iri kumwe n’umuntu mukuru kandi ayitwaye mu ishumi. Imbwa igomba kuba yambaye ku munwa agakoresho kabugenewe kayibuza kuryana.”
RBA ivuga ko umuntu wese ukora ibinyuranye n’ibiteganywa n’ingingo z’amategeko zikubiye muri iri tangazo ryayo, ahanwa hakukijwe ibiteganywa n’amategeko.
Ibarura rusange ry’abaturage rya 5 ryabaye muri 2022, ryerekanye ko mu Rwanda hari imbwa 65 558. Intata y’Iburasirazuba iza ku mwanya wa mbere mu kugira imbwa nyinshi, aho muri yo gusa, habarwaga imbwa 21 504, mu gihe mu Mujyi wa Kigali habarwaga imbwa 13 710.
RADIOTV10