Nyuma y’uko umuhuza mu bibazo bya Israel na Hamas atangaje ko nta kanunu ko gutanga agahenge, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wavuze ko kwanga gutanga imfashanyo y’ibyo kurya biri kwifashishwa nk’intwaro ikomeye muri iyi ntambara.
Byatangajwe ko n’Ukuriye Ububanyi n’Amahanga muri uyu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Joseph Borrell, wavuze uburenganiza bw’abari muri Gaza buri guhonyorwa kubera ibibazo uruhuri birimo kubura ibyo kurya n’ibyo kunywa.
Gusa ngo hari ubwato bwoherejwe na Espagne bugiye gutanga imfashanyo bunyuze muri Chypre, icyakora bakavuga ko ari nk’agatonyanga mu nyanja ndetse hakenewe uburyo burambye bwo gutabara abugarijwe muri Gaza.
Ni mu gihe muri iyi Ntara imaze igihe yarabaye isibaniro, yugarijwe n’ibibazo, birimo ibura ry’imiti n’ibindi by’ibanze, bitabasha kuhagera kuko Israel yafunze imipaka myinshi yerecyezaga muri iyi Ntara ya Gaza.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu we yavuze ko akomeje umugambi we wo kugaba ibitero cyane mu majyepfo y’Intara ya Gaza.
Denyse MBABAZI MPAMBARA
RADIOTV10