Ihuriro AFC/M23 rivuga ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gikomeje gukorana n’imitwe irimo uwa FDLR ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse ko ari bo bari inyuma y’ibikorwa bihungabanya umutekano bimaze iminsi mu mujyi wa Goma, rinagaragaza abo riherutse gufata mpiri.
Inama zose zimaze kuba zigamije gushaka umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, zasabye ubutegetsi bwa Congo guhagarika imikoranire n’umutwe wa FDLR ugambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda ubifashijwemo n’ubutegetsi bwa kiriya Gihugu.
Kimwe mu bigomba kuvamo umuti w’ibibazo byo muri Congo nk’uko byagiye bigaragazwa n’imyanzuro yagiye ifatwa ndetse n’abasesenguzi, ni uko ubutegetsi bwa Congo buca ukubiri n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda igahitana inzirakarengane zirenga miliyoni imwe.
Abagize uyu mutwe wa FDLR bakomereje ingengabitekerezo yabo ya Jenoside mu burasirazuba bwa DRC, aho bifuza kumaraho Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bakomeje guhabwa intebe n’ubutegetsi bwa Congo, ndetse bubinjiza mu gisirikare ubu gihanganyemo n’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23.
Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Ihuriro AFC/M23 ryagaragaje abo baherutse gufatira mpiri ku rugamba, barimo abasirikare ba FARDC ndetse n’abarwanyi b’imitwe irimo na FDLR.
Aba barwanyi beretswe itangazamakuru mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje mu gikorwa cyabereye muri Sitade yitiriwe Ubumwe (Stade de l’Unite) iherereye mu Mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23.
Ubwo herekanwaga aba barwanyi, umuvugizi wa M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yavuze ko Guverinoma ya Congo ikomeje kugaragaza ubuhezanguni.
Ati “Yishyura amafaranga menshi kugira ngo iteze ibibazo bihungabanya umutekano, ibinyujije muri bamwe mu banyapolitiki. Ibikora muri za Kivu zombi iya Ruguru n’iy’Epfo, itanga amafaranga menshi ku mpuzamugambi zayo, nk’uko mubizi ihuriro ryabo rigizwe na FDLR, dore bari hariya, n’amabandi na bo bari hariya, ndetse na Wazalendo bazana akajagari mu mujyi.”
Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, na we avuga ko iri huriro rigizwe na FARDC, FDLR na Wazalendo, ari ryo riri inyuma y’ibibazo bihungabanya umutekano bimaze iminsi bigaragara mu mujyi wa Goma.
Gusa yavuze ko harimo n’uruhare rw’u Burundi “Bwohereje abasirikare babwo gufasha ubutegetsi bwa Kinshasa mu bikorwa byo kwivugana abaturage bacu, buha intwaro ndetse n’ubufasha bw’amikoro abarwanyi ba Wazalendo banyuze muri Uvira.”
Lawrence Kanyuka yaboneyeho kubwira Umuryango mpuzamahanga ko ubutegetsi bwa Congo bukomeje kurenga ku gahenge kemejwe na AFC/M23 tariki 25 Werurwe 2025, ariko ko kuva icyo gihe ihuriro ry’uruhande rwa Leta ya Congo ritigeze rihagararika ibikorwa byo gushotora abarwanyi ba AFC/M23.
RADIOTV10