Ikigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyatangaje ko inzoga yitwa ‘Ubutwenge’ yengwa y’uruganda INEZA Ayurvedic Ltd, ikorwa mu buryo butemewe kandi ikaba itujuje ibipimo by’ubuziranenge, bityo ko yahagaritswe ku isoko ryo mu Rwanda.
Rwanda FDA yabitangaje mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025, rifite umutwe ugira uti “Guhagarika no gukura ku isoko inzoga yitwa Ubutwenge ikorwa n’Uruganda rwitwa ‘INEZA Ayurvedic Ltd’.”
Iri tangazo rya Rwanda FDA rikomeza rivuga ko “imenyesha Abaturarwanda bose ko inzoga yitwa UBUTWENGE ikorwa muri tangawizi, ikorwa mu buryo butemewe, n’uruganda INEZA Ayurvedic Ltd ruherereye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Busogo, Akagali ka Gisesero ndetse ikaba itujuje ibipimo by’ubuziranenge.”
Iki Kigo kigakomeza kivuga ko “Hagendewe nanone ku bipimo bya laboratwari byagaragaje ko iyo nzoga yitwa UBUTWENGE itujuje ibipimo by’ubuziranenge bigenwa n’amabwiriza RS 344:2023 agenga inzoga zikorwa hifashishijwe ibimera; Hashingiwe kandi ku biteganywa n’Itegeko Nº 003/2018 ryo kuwa 09/02/2018 rishyiraho Ikigo Gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 8 igika cya 2 n’icya 13; Rwanda FDA iramenyesha abantu bose ibyemezo bikurikira:
- Abantu bose basabwe guhita bahagarika kunywa inzoga yitwa UBUTWENGE ikorwa mu kimera cya tangawizi mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi cyagira ku buzima;
- Abacuruzi b’inzoga yitwa UBUTWENGE mu Gihugu hose basabwe guhita bahagarika kuyicuruza ndetse bakayisubiza aho bayiranguye;
- Abaranguza iyi nzoga yitwa UBUTWENGE ikorwa mu kimera cya tangawizi, basabwe kwakira inzoga zose bagiye kugarurirwa n’abacuruzi badandaza hanyuma nabo bakazisubiza ku ruganda ruzikora (INEZA Ayurvedic Ltd) kandi bakageza kuri Rwanda FDA raporo y’izo baranguye n’ izo basubije ku ruganda;
- Uruganda rukora iyi nzoga (INEZA Ayurvedic Ltd) rusabwe guhita rushyiraho uburyo buboneye bwo kwangiza no kumena izi nzoga ruzagarurirwa yitwa UBUTWENGE kuko itujuje ibipimo by’ubuziranenge.
RADIOTV10