Wednesday, February 4, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hagaragaye amashusho yerekana umuhanzikazi Celine Dion arembye cyane

radiotv10by radiotv10
04/02/2026
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Hagaragaye amashusho yerekana umuhanzikazi Celine Dion arembye cyane
Share on FacebookShare on Twitter

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakazwa amashusho agaragaza umuhanzikazi Celine Dion atitira anarira kubera ububabare bw’indwara ya SPS (Stiff-Person Syndrome) amaranye igihe.

Amashusho agaragaza uyu muhanzi, akomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga, yateye impungenge abafana b’uyu muhanzikazi wakanyujijeho

Aya mashusho, ni agace gato kakuwe muri filimi mbarankuru yiswe ‘I Am: Celine Dion’ yo mu 2024. Yongeye kugaragara kuri interineti mu gihe benshi bayirebye bakutse umutima.

Ubwo iyi videwo yakwirakwiraga ku mbuga nkoranyambaga, abafana bagaragaje impungenge ku buzima bw’uyu muririmbyi w’imyaka 57.

Celine Dion yasanzwemo indwara ya Stiff-Person Syndrome (SPS). Ni indwara idasanzwe, ifata mu bwonko no mu ruti rw’umugongo.

Iyi ndwara itera imitsi gukomera cyane no kubabara mu buryo butunguranye bishobora kubaho nta nteguza. Ibi bimenyetso bishobora gutuma kugenda bigorana. Hari igihe bishobora no gutera ubumuga.

Ibimenyetso bishobora guterwa n’imihangayiko, amajwi menshi cyangwa kugenda mu buryo butunguranye.

Ibi bice bishobora gutera kunyeganyega, imitsi igakomera ndetse no kubura imbaraga zo guhagarara. Ku ruhande rwa Celine Dion, afite ingorane zo kugenzura imitsi ikenewe mu kuririmba.

Videwo yakwirakwijwe iragaragaza imbogamizi z’umubiri umuririmbyi w’Umunyakanada ahura na zo kubera iyo ndwara. Nubwo iyi videwo yateye impungenge, abafana benshi bashimye ubutwari bwe.

Gusa bamwe mu bafana ba Celine Dion bavuze ko amashusho nk’ariya atari akwiye kujya hanze, kuko yabateye gukuka umutima no kugira impungenge ku buzima bw’uyu muhanzikazi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 + four =

Previous Post

Ibihumbi by’Abanya-Venezuela mu myigaragambyo basaba America kurekura Perezida wabo n’umugore we

Related Posts

Zabyaye amahari hagati ya Killaman na Mitsutsu bazwi muri sinema Nyarwanda

Zabyaye amahari hagati ya Killaman na Mitsutsu bazwi muri sinema Nyarwanda

by radiotv10
04/02/2026
0

“Ugende ukore ibyawe natwe dukore ibyacu, ntahantu tuzongera guhurira.” Ayo ni amagambo Killaman yabwiye Mitsutsu nyuma y’uko amwise indyarya, mu...

Dj Toxxyk yaje kuburana ubujurire abwira Urukiko impamvu yifuza gufungurwa by’agateganyo

Dj Toxxyk yaje kuburana ubujurire abwira Urukiko impamvu yifuza gufungurwa by’agateganyo

by radiotv10
04/02/2026
0

Ishimwe Arnaud De Bosch uzwi nka DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibyaha birimo icy’ubwicanyi budaturutse ku bushake, wajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo,...

Umunyarwenya 5k Etienne yambitse impeta umukunzi we nyuma y’igihe gito amugaragaje

Umunyarwenya 5k Etienne yambitse impeta umukunzi we nyuma y’igihe gito amugaragaje

by radiotv10
04/02/2026
0

Umunyarwenya Etienne Iryamukuru wamamaye nka 5k Etienne wari uherutse kugaragaza umukunzi we, yamwambitse impeta amusaba ko bazashyingiranwa, arabimwemerera. Iki gikorwa...

Umunyamerika Ron Kenoly wamamaye mu muziki wa Gospel yitabye Imana

Umunyamerika Ron Kenoly wamamaye mu muziki wa Gospel yitabye Imana

by radiotv10
04/02/2026
0

Umunyamerika Ron Kenoly wamamaye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yitabye Imana ku myaka 81. Urupfu rw'uyu muhanzi rwatangajwe...

Ubuhanuzi Bruce Melodie yabwiwe n’uwahanuriye ibindi byamamare nyarwanda ibitarasohoye

Ubuhanuzi Bruce Melodie yabwiwe n’uwahanuriye ibindi byamamare nyarwanda ibitarasohoye

by radiotv10
03/02/2026
0

Nyuma yo guhanura ubukwe bwa Papa Sava na Mama Sava byavugishije benshi, agahanurira Bushali gukorana indirimbo Jason Derulo, uwitwa Prophet...

IZIHERUKA

Hagaragaye amashusho yerekana umuhanzikazi Celine Dion arembye cyane
IBYAMAMARE

Hagaragaye amashusho yerekana umuhanzikazi Celine Dion arembye cyane

by radiotv10
04/02/2026
0

Ibihumbi by’Abanya-Venezuela mu myigaragambyo basaba America kurekura Perezida wabo n’umugore we

Ibihumbi by’Abanya-Venezuela mu myigaragambyo basaba America kurekura Perezida wabo n’umugore we

04/02/2026
Zabyaye amahari hagati ya Killaman na Mitsutsu bazwi muri sinema Nyarwanda

Zabyaye amahari hagati ya Killaman na Mitsutsu bazwi muri sinema Nyarwanda

04/02/2026
Dj Toxxyk yaje kuburana ubujurire abwira Urukiko impamvu yifuza gufungurwa by’agateganyo

Dj Toxxyk yaje kuburana ubujurire abwira Urukiko impamvu yifuza gufungurwa by’agateganyo

04/02/2026
Inzoga y’inkorano bise ‘Nyirantare’ banywera mu ishyamba iravugwaho gutera uwayinyoye kugira imyitwarire idasanzwe

Inzoga y’inkorano bise ‘Nyirantare’ banywera mu ishyamba iravugwaho gutera uwayinyoye kugira imyitwarire idasanzwe

04/02/2026
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko yagabye igitero cyo gusenya ibikorwa bya Gisirikare bya FARDC i Kisangani

04/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hagaragaye amashusho yerekana umuhanzikazi Celine Dion arembye cyane

Ibihumbi by’Abanya-Venezuela mu myigaragambyo basaba America kurekura Perezida wabo n’umugore we

Zabyaye amahari hagati ya Killaman na Mitsutsu bazwi muri sinema Nyarwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.