Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Byiringiro Lague uherutse gutandukana n’ikipe yo muri Sweden, yasesekaye i Kigali, yakirwa n’abarimo Perezida wa Rayon Sports, bituma hakomeza gukekwa ko yasinyira iyi kipe ihanganira ibikombe na APR FC yahozemo.
Gutandukana kwa Lague n’ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya kabiri, kwatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe mu cyumweru gishize, aho bwamushimiraga umusanzu we muri iyi kipe.
Ubuyobozi bwa Sandvikens IF bwagize buti “Mu bwumvikane bw’impande zombi, Sandvikens IF na L. Byiringiro bahisemo gusesa amasezerano muri izi ntangiro. Turagushimira uruhare wagize mu muri SIF kandi tukwifurije amahirwe mu gihe kizaza.”
Nyuma yuko uyu rutahizamu atandukanye n’iyi kipe yari asigajemo imyaka ibiri dore ko yari yayisinyiye imyaka ine akaba yari amazemo ibiri, hatangiye kwibazwa ikipe yaba agiye kwerecyezamo mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rigezweho.
Bamwe mu bakunzi ba ruhago, bavugaga ko azasubira mu Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yari yanavuyemo muri 2023 ubwo yerecyezaga muri iyi yo ku Mugabane w’u Burayi.
Hari n’abavugaga ko azerecyeza mu ikipe ya Rayon Sports ikomeje kuyobora shampiyona y’u Rwanda ya 2024-2025, kugira ngo azayifashe kwegukana igikombe nk’intego yayo y’uyu mwaka.
Ubwo uyu rutahizamu yasesekaraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025, Byiringiro Lague yakiriwe n’abarimo Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddé.
Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc ukora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda, unakunze gutangaza amakuru y’igura ry’abakinnyi, yagize ati “Byiringiro Lague ku Kibuga cy’Indege mu kanya ari kumwe na Perezida wa Rayon Sports, bwana Twagirayezu Thaddé na Claude Mushimire ushinzwe imishinga muri iyi kipe.”
Uyu munyamakuru wagaragaje ifoto ya Lague ari kumwe na Twagirayezu Thaddé, yakomeje agira ati “Uyu musore biravugwa ko ashobora gikinira Rayon Sports mu mikino yo kwishyura.”
Byiringiro Lague ubwo yari agiye kwerecyeza i Burayi gukinira iyi kipe batandukanye, yabanje gukina umukono wari wahuje APR FC na mucyeba wayo Rayon Sports, aho mbere yawo yari yavuze ko yifuza kubanza gutsinda uyu mukino akabona kugenda.
RADIOTV10