Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hagaragaye igishimangira ko rutahizamu uvuye i Burayi ashobora kwerecyeza muri mucyeba w’iyo yakiniraga mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
06/01/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hagaragaye igishimangira ko rutahizamu uvuye i Burayi ashobora kwerecyeza muri mucyeba w’iyo yakiniraga mu Rwanda

Byiringiro Lague aherutse gutandukana na Sandvikens IF

Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Byiringiro Lague uherutse gutandukana n’ikipe yo muri Sweden, yasesekaye i Kigali, yakirwa n’abarimo Perezida wa Rayon Sports, bituma hakomeza gukekwa ko yasinyira iyi kipe ihanganira ibikombe na APR FC yahozemo.

Gutandukana kwa Lague n’ikipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya kabiri, kwatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe mu cyumweru gishize, aho bwamushimiraga umusanzu we muri iyi kipe.

Ubuyobozi bwa Sandvikens IF bwagize buti “Mu bwumvikane bw’impande zombi, Sandvikens IF na L. Byiringiro bahisemo gusesa amasezerano muri izi ntangiro. Turagushimira uruhare wagize mu muri SIF kandi tukwifurije amahirwe mu gihe kizaza.”

Nyuma yuko uyu rutahizamu atandukanye n’iyi kipe yari asigajemo imyaka ibiri dore ko yari yayisinyiye imyaka ine akaba yari amazemo ibiri, hatangiye kwibazwa ikipe yaba agiye kwerecyezamo mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rigezweho.

Bamwe mu bakunzi ba ruhago, bavugaga ko azasubira mu Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC yari yanavuyemo muri 2023 ubwo yerecyezaga muri iyi yo ku Mugabane w’u Burayi.

Hari n’abavugaga ko azerecyeza mu ikipe ya Rayon Sports ikomeje kuyobora shampiyona y’u Rwanda ya 2024-2025, kugira ngo azayifashe kwegukana igikombe nk’intego yayo y’uyu mwaka.

Ubwo uyu rutahizamu yasesekaraga ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2025, Byiringiro Lague yakiriwe n’abarimo Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddé.

Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc ukora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda, unakunze gutangaza amakuru y’igura ry’abakinnyi, yagize ati “Byiringiro Lague ku Kibuga cy’Indege mu kanya ari kumwe na Perezida wa Rayon Sports, bwana Twagirayezu Thaddé na Claude Mushimire ushinzwe imishinga muri iyi kipe.”

Uyu munyamakuru wagaragaje ifoto ya Lague ari kumwe na Twagirayezu Thaddé, yakomeje agira ati “Uyu musore biravugwa ko ashobora gikinira Rayon Sports mu mikino yo kwishyura.”

Byiringiro Lague ubwo yari agiye kwerecyeza i Burayi gukinira iyi kipe batandukanye, yabanje gukina umukono wari wahuje APR FC na mucyeba wayo Rayon Sports, aho mbere yawo yari yavuze ko yifuza kubanza gutsinda uyu mukino akabona kugenda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 15 =

Previous Post

Ibice byafashwe na M23 yaba igamije kubigumana ngo izabiyobore?-Icyo Umusesenguzi abivugaho

Next Post

Hatanzwe umucyo ku mpamvu mu Rwanda hagiye gukoreshwa imiti mishya ya Malaria

Related Posts

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

Rutahizamu Adama Bagayogo watandukanye na Rayon yahise abona indi kipe

by radiotv10
26/01/2026
0

Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi...

IZIHERUKA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge
MU RWANDA

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

29/01/2026
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe umucyo ku mpamvu mu Rwanda hagiye gukoreshwa imiti mishya ya Malaria

Hatanzwe umucyo ku mpamvu mu Rwanda hagiye gukoreshwa imiti mishya ya Malaria

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.