Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya mu mwuga wa sinema muri Hollywood, nk’uko byatangajwe n’umukinnyi wa filime wo muri Amerika, Tyrese Gibson.
Ku wa Kane, tariki ya 18 Ukuboza, Tyrese Gibson yashyize ku rubuga rwa X ifoto ya Cristiano Ronaldo ari kumwe n’abakinnyi ba filime barimo Vin Diesel, Dwayne Johnson na Jason Statham, bose bazwi cyane muri filime za Fast and Furious. Gibson yahise atanga amarenga ko Ronaldo yaba yinjijwe mu bakinnyi ba filime Fast X: Part 2, izaba ari igice cya 11 cy’uruhererekane rwa filime.
Mu butumwa yanditse, Gibson yagize ati “Ikaze mu muryango! Cristiano isi yose irimo kubyina yageze ku rundi rwego rushya cyane!”
Si Gibson wenyine wigeze guca aya marenga, kuko na Vin Diesel yari aherutse kuvuga ko ashobora gukorana na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal. Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Diesel yagize ati “Abantu benshi baribaza niba Ronaldo yaba azagaragara muri Fast and Furious…”
Gusa, nubwo aya makuru ashimishije abafana, amahirwe yo kubona Cristiano Ronaldo agaragara muri iyo filime ntari menshi. Fast and Furious iteganyijwe gusohoka mu mwaka wa 2027, mu gihe Ronaldo azaba akiri mu bikorwa byo gukinira Al-Nassr mu mwaka w’imikino wa 2025–2026, anitegura no gukina Igikombe cy’Isi cya 2026. Ibi bishobora kumubera imbogamizi mu kubona umwanya uhagije wo kwitabira sinema.
Ku bw’iyo mpamvu, nubwo igitekerezo cyo kubona Ronaldo muri Hollywood gishimishije, biracyari ugutegereza ngo harebwe niba koko bizashoboka.
Aime Augustin
RADIOTV10










