Umugabo w’imyaka 43 yafatiwe mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu atwaye imodoka irimo imifuka 40 y’urumogi yari akuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hanatangazwa amayeri yakoreshaga.
Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Kivu mu Kagari ka Nengo mu Murenge wa Rubavu, hirya y’ejo hashize ku wa Gatatu tariki 25 Nzeri 2024.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu mugabo yafashwe n’Abapolisi
mu Ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) n’irishinzwe kurinda umutekano w’imipaka (BSU) bari bafite amakuru kuri we, ko muri ubu bucuruzi bw’urumogi akoreshamo imodoka ifite nimero iranga ikinyabiziga (Plaque) yo muri Congo.
Ati “Yahise ihagarikwa irasakwa bayisangamo imifuka 40 y’urumogi, umushoferi ari na we wenyine wari uyirimo atabwa muri yombi.”
SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko uyu mushoferi yari yinjiye ibi biyobyabwenge by’urumogi abikuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “Yari yinjije ruriya rumogi mu gihugu aruvanye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo kurupakira mu modoka kandi akaba yari ari ku rutonde rw’abacuruzi b’ibiyobyabwenge ba ruharwa.”
Polisi kandi yasanze uyu mushoferi yari yarakoze icyumba cy’ububiko bwihariye mu modoka yahishagamo ibi biyobyabwenge.
Iti “Ariko bikaba bitamuhiriye kuri iyi nshuro, ubwo yari atangiye kwerekeza iy’Umujyi wa Kigali ngo arushyire abaguzi.”
SP Karekezi yaburiye abakishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ko nta yandi mahitamo bafite uretse kubizibukira kuko atari kera ngo na bo bafatwe, kuko ibikorwa nk’ibi byo guhangana n’iki cyaha bikomeje ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.
Uyu wafatanywe imifuka 40 y’urumogi yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza kuri iki cyaha akurikiranyweho.
RADIOTV10