Abo Leta yita amabandi yitwaje intwaro, yongeye kugaba ibitero mu bice by’Umurwa Mukuru wa Haiti, Port-au-Prince, barasa urufaya rw’amasasu, mu baturage biyambaje inzego z’umutekano zigatinya kuhagera.
Ubwo ibi bitero byabaga, abaturage bo mu bice byarimo bivugiramo amasasu, batabaje inzego z’umutekano ngo zibatabare, ariko ntihagira n’ushinzwe umutekano n’umwe uhagera. Aya mabandi yarashe agezeho arambiwe aragenda.
Ntiharamenyekana umubare nyakuri w’abahitanywe n’uru rugomo rw’abitwaje intwaro, ariko Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika bizwi nka Associated Press, byatangaje ko nibura imibiri y’abantu batanu bikekwa ko ari abahitanywe n’amasasu yarashwe n’aba bantu bitwaje intwaro, yagaragaye mu mujyi wa Port-au-Prince.
Ibi bitero bibaye nta minsi itatu irashira hagabwe ibindi mu mujyi wa Petion-Ville utari kure y’Umurwa Mukuru wa Haiti, byasize abaturage basaga 10 b’abasivili bahasize ubuzima.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10