Guverinoma ya Haiti yatangaje ibihe bidasanzwe by’amasaha 72 birimo na kuguma mu rugo mu masaha y’ijoro, nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro, kagabye ibitero kuri Gereza ebyiri nini zo muri iki Gihugu.
Ibi bitero byabaye ku wa Gatandatu, byasize imfungwa zisaga 4 000 zitorotse gereza, ibyo Guvernoma yavuze ko yatangiye ibikorwa byo guhiga aba yise ba rushimusi b’abantu n’abanyarugomo, batorotse Gereza babifashijwemo n’aya mabandi yari yitwaje intwaro.
BBC yanditse ko mu batorotse harimo n’abahoze babarizwa muri aka gatsiko k’amabandi, bagize uruhare mu iyicwa rya Perezida Jovenel Moise, muri 2021.
Ni ibitero byari byateguranywe ubuhanga, kuko kugeza ubu habarwa abantu 9 bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’uyu mugambi mubisha watangiye kugaragaza ibimenyetso kuva ku wa Kane w’icyumweru gishize, barimo n’abapolisi bane.
Jimmy Chérizier unazwi nka Barbecue wahoze ari umupolisi, kugeza ubu niwe muyobozi w’uyu mutwe Leta ya Haiti yita Amabandi.
Ni na we watangaje ko ibi bitero byombi byagabwe n’abantu be, yavuze ko bafite umugambi wo gufata mpiri umuyobozi mukuru wa Polisi ya Haiti, Abaminisitiri bo muri Guverinoma, na Minisitiri w’Intebe Ariel Henry.
Nyuma y’uko ibi bibaye, polisi y’Igihugu yahise yohereza abapolisi barenga 9 000 bagomba kuba barinze umutekano w’abaturage babarirwa muri miliyoni 11 batuye muri uyu mujyi, wamaze no kuba nk’uwigaruriwe n’amabandi ku kigero cya 80%, nk’uko Umuryango w’Abibumbye wabitangaje.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10
Kenya ninanirwa mission bazayehe u Rwanda dukore akazi