Mu rubanza ruregwamo abari mu gitero cyavugaga ko kigamije gukuraho ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakiriwe icyizo cy’abaregera indishyi barimo uruhande rusaba iya miliyoni 250 USD.
Ni urubanza ruregwamo abagerageje gushaka guhirika ubutegetsi, ubwo bateraga urugo rwa Vital Kamerhe ndetse bakaninjira ku Biro by’Umukuru w’Igihugu.
Ubu busabe bw’abasaba indishyi, bwatangiye gutangwa kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, ubwo hakomezaga uru rubanza ruregwamo abantu 51.
Ni impande za gisivile, aho buri rumwe rusaba indishyi ibarirwa mu mamiliyoni y’amadolari kubera ibyangiritse yaba ibikorwa bifatika, ndetse n’ibikora ku marangamutima.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye uruhande rwa mbere muri izi, rwafashe ijambo, aho ruregera indishyi z’ibikorwa bifatika byangiritse ndetse n’ibyahungabanye bijyanye n’amarangamutima, aho rwasabye indishyi ya miliyoni 250 USD.
Urukiko kandi rwanakiriye ubusabe bwa Stephie Elonga, umugore wa nyakwigendea Kevin Tamba, aho we n’abana be basabye indishyi ya miliyoni 20 USD.
Nanone kandi uruhande rugizwe n’abantu bishyize hamwe, barimo Ephraim Mugangu, Maguy Mata n’abandi batandukanye; basabye ko Marcel Malanga na bagenzi be basavye ko Marcel Malanga na banzi be bahamwa n’ibyaha,
Izindi mpande zinyuranye zasabye ko inyangiritse bigomba gusanwa n’abantu batandukanye barimo Faustin Egwake, Kadima Franck na Kalala Ilunga, inshuti ya Kevin Tamba.
Bamwe mu baregwa na bo basabye guhabwa indishyi, kubera ibyo bakorewe nk’iyicacurubozo bavuga ko bakorewe n’inzego z’ubutasi bavuga ko byabereye aho bafungiwe.
Uru rubanza ruregwamo abantu 51, baregwa ibyaha binyuranye birimo iterabwoba, gutunga intwaro z’intambara mu buryo butemwe n’amategeko, kugambirira kwica ndetse no kwihuriza hamwe hagamijwe ikibi.
RADIOTV10