Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hakiriwe icyifuzo gishya mu rubanza ruregwamo abagerageje ‘Coup d’État’ muri DRCongo ikabapfubana

radiotv10by radiotv10
27/08/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hakiriwe icyifuzo gishya mu rubanza ruregwamo abagerageje ‘Coup d’État’ muri DRCongo ikabapfubana
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rubanza ruregwamo abari mu gitero cyavugaga ko kigamije gukuraho ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakiriwe icyizo cy’abaregera indishyi barimo uruhande rusaba iya miliyoni 250 USD.

Ni urubanza ruregwamo abagerageje gushaka guhirika ubutegetsi, ubwo bateraga urugo rwa Vital Kamerhe ndetse bakaninjira ku Biro by’Umukuru w’Igihugu.

Ubu busabe bw’abasaba indishyi, bwatangiye gutangwa kuri uyu wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, ubwo hakomezaga uru rubanza ruregwamo abantu 51.

Ni impande za gisivile, aho buri rumwe rusaba indishyi ibarirwa mu mamiliyoni y’amadolari kubera ibyangiritse yaba ibikorwa bifatika, ndetse n’ibikora ku marangamutima.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye uruhande rwa mbere muri izi, rwafashe ijambo, aho ruregera indishyi z’ibikorwa bifatika byangiritse ndetse n’ibyahungabanye bijyanye n’amarangamutima, aho rwasabye indishyi ya miliyoni 250 USD.

Urukiko kandi rwanakiriye ubusabe bwa Stephie Elonga, umugore wa nyakwigendea Kevin Tamba, aho we n’abana be basabye indishyi ya miliyoni 20 USD.

Nanone kandi uruhande rugizwe n’abantu bishyize hamwe, barimo Ephraim Mugangu, Maguy Mata n’abandi batandukanye; basabye ko Marcel Malanga na bagenzi be basavye ko Marcel Malanga na banzi be bahamwa n’ibyaha,

Izindi mpande zinyuranye zasabye ko inyangiritse bigomba gusanwa n’abantu batandukanye barimo Faustin Egwake, Kadima Franck na Kalala Ilunga, inshuti ya Kevin Tamba.

Bamwe mu baregwa na bo basabye guhabwa indishyi, kubera ibyo bakorewe nk’iyicacurubozo bavuga ko bakorewe n’inzego z’ubutasi bavuga ko byabereye aho bafungiwe.

Uru rubanza ruregwamo abantu 51, baregwa ibyaha binyuranye birimo iterabwoba, gutunga intwaro z’intambara mu buryo butemwe n’amategeko, kugambirira kwica ndetse no kwihuriza hamwe hagamijwe ikibi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 20 =

Previous Post

Menya umukinnyi wabimburiye abandi bakina hanze kugera mu mwiherero w’Amavubi

Next Post

Amakuru mashya: Hatangajwe amanota y’Ibizamini bya Leta n’ibipimo by’imitsindire y’abanyeshuri

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya: Hatangajwe amanota y’Ibizamini bya Leta n’ibipimo by’imitsindire y’abanyeshuri

Amakuru mashya: Hatangajwe amanota y’Ibizamini bya Leta n’ibipimo by’imitsindire y’abanyeshuri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.