Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

radiotv10by radiotv10
07/08/2025
in AMAHANGA
0
Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko bivuzwe ko umuhanzi w’Umunya-Uganda, Weasel ari mu Bitaro aho ari kuvurirwa imvune z’amaguru yombi bivugwa ko yagize nyuma yo kugongwa ku bushake n’umugore we Umunyarwandakazi Teta Sandra, hagiye hanze amashusho bivugwa ko yafashwe ubwo byabaga, ndetse Polisi ya Kampaka ikaba yemeje ko uyu Munyarwandakazi yatawe muri yombi.

Aya mashusho yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 07 Kanama 2025, nyuma yuko iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu ku kabari kitwa Shan’s Bar & Restaurant ko muri Munyonyo.

Amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zirimo iz’abanyamakuru nk’uwitwa Emmy Nsengiyumva ukorera kimwe mu bitangazamakuru byo mu Rwanda, agaragaza imodoka y’ivatiri y’umweru iza izatira umuntu w’umugabo bivugwa ko ari Weasel, ikabanza kumugonga byoroheje ariko igasubira inyuma ikongera kuzana umuvuduko mwinshi ikongera ikamusekura.

View this post on Instagram

A post shared by Emmy Rwanda Ikinege BadMan (@emmy_rwanda_ikinege)

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Pulse.Ug gikorera muri Uganda, avuga ko abari ahabereye iyi mpanuka, bavuze ko yakurikiwe n’ubushyamirane bwabaye hagati ya Teta Sandra na Weasel, ari bwo umugore yafataga icyemezo cyo gusohoka ngo yitahire, ariko umugabo agashaka kumwitambika ngo atamusiga, undi agahita amugonga.

Amakuru kandi avuga ko Teta Sandra yamaze gutabwa muri yombi, kugira ngo hakorwe iperereza kuri ibi akekwaho gukorera umuhanzi Weasel basanzwe bafitanye abana.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’Ibiro Bikuru bya Polisi ya Kampala, Luke Owoyesigyire wavuze ko Teta Sandra afungiwe kugonga bigambiriwe umuhanzi Weasel akoresheje imodoka ifite pulake ya UBH 148 Y.

Iyi modoka yakoreshejwe na Teta Sandra ubu iparitse kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabalagala.

Luke Owoyesigyire yagize ati “Douglas Mayanja yahise ajyanwa ku Bitaro bya Mukwaya nyuma aza koherezwa ku Bitaro bya Nsambya, aho ubu ari kuvurirwa.”

Amakimbirane hagati ya Teta Sandra n’umugabo we Weasel si aya vuba, kuko yatangiye kuvugwa muri 2022 ubwo hagaragaraga amafoto y’uyu munyarwandakazi afite ibikomere n’inkovu bivugwa ko yatewe n’inkoni akubitwa n’umugabo we.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Next Post

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Related Posts

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

by radiotv10
12/01/2026
0

Umutwe w'inyeshyamba uzwi nka Bakata Katanga wakozanyijeho n'igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu mirwano yabereye mu gace...

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

IZIHERUKA

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe
MU RWANDA

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

by radiotv10
12/01/2026
0

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

12/01/2026
Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

12/01/2026
Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

12/01/2026
Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

12/01/2026
What emotional intelligence means and why it’s important

What emotional intelligence means and why it’s important

12/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyavugiwe mu iperereza ry’abagabo batatu bakekwaho gusambanya ku gahato umugore mu gihe kimwe

Mu magambo aryohereye umunyarwenya uzwi mu Rwanda yagaragaje umukunzi we bwa mbere

Habayeho kurasana gukomeye hagati ya FARDC n’inyeshyamba z’umutwe umwe muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.