Friday, November 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekana ikigiye gukorwa na Congo nyuma yuko Bemba asuye uruganda rukora intwaro zirimo n’ibifaru

radiotv10by radiotv10
12/05/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Hamenyekana ikigiye gukorwa na Congo nyuma yuko Bemba asuye uruganda rukora intwaro zirimo n’ibifaru

Yaneretswe ibifaru bitunganywa n'uru ruganda

Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Pierre Bemba yasuye uruganda rukora imbunda rwo muri Indonesia ruri mu zikomeye ku Isi, hahita hanamenyekana ko Guverinoma ya Congo igiye kugura intwaro ziremereye.

Jean-Pierre Bemba yatangiye uruzinduko muri Indonesia kuri wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023, aho yahise anasura ibikorwa binyuranye birimo uru ruganda rukora imbunda ruza ku mwanya wa karindwi ku Mugabane wa Asia, rukaba urwa 20 ku Isi.

Ni uruzinduko bivugwa ko rugamije kongerera ingufu igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Uyu muyobozi muri Guverinoma ya Congo, wari kumwe n’abayobozi mu nzego nkuru za Indonesia ubwo basuraga uru ruganda, bamweretse imbunda n’izindi ntwaro zitunganywa n’uru ruganda, banamusobanurira imikorere yazo n’iy’uru ruganda.

Uru ruzinduko rwa Jean-Pierre Bemba rubaye mu gihe Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri mu bibazo by’umutekano mucye, byumwihariko kikaba kiri no mu ntambara yo guhangana n’umutwe wa M23.

Jean-Pierre Bemba yanahuye kandi na Minisitiri w’Umutekano muri Indonesia, Prabowo Subianto, banaganira ku bijyanye no kugura intwaro.

Minisitiri w’Umutekano muri Indonesia, Prabowo Subianto yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yifuza kugura intwaro zirimo indege zo mu bwoko bwa CN 235 na N-219.

Prabowo Subianto yatangaje kandi ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’iya Indonesia, zisanganywe imikoranire irimo iyo kugura intwaro.

Yagaragarijwe imikorere ya zimwe mu mbunda
Na we yagerageje zimwe muri zo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − seventeen =

Previous Post

Nyuma y’ibiza byasigiye amarira benshi abangirijwe nabyo bahishuye ikindi kibabaje byabasigiye

Next Post

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yageze i Rubavu ahashegeshwe n’ibiza

Related Posts

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

AFC/M23 yaburijemo umugambi w’abatundaga intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare

by radiotv10
26/11/2025
0

Abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe abagabo 40 bari batwaye imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare babijyanye i Mahanga muri Teritwari ya Masisi....

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

Ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyekongo i Bruxelles mu Bubiligi byakozwemo umukwabu udasanzwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Ibikorwa byinshi by’ubucuruzi byo mu gace na Matonge k’i Bruxelles mu Bubiligi gacururizwamo ibikomoka muri Afurika, aho ibyafunzwe byiganjemo iby’Abanyekongo...

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

Amakuru agezweho ku mirwano yo gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bakorana

by radiotv10
26/11/2025
0

Imirwano yamaze iminsi ibiri hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’umutwe wa Wazalendo mu gace ka Uvira...

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

Eng.-AFC/M23 arrests 40 men for transporting weapons and other military equipment

by radiotv10
26/11/2025
0

Fighters of the AFC/M23 coalition arrested 40 men who were carrying guns and other military equipment destined for Mahanga in...

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

Bitunguranye Tanzania yahagaritse ibirori bikomeye bya Leta byari bitegerejwe

by radiotv10
26/11/2025
0

Leta ya Tanzania yatangaje ko ibirori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge byari biteganyijwe muri iki Gihugu mu kwezi gutaha byahagaritswe, kubera...

IZIHERUKA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe
MU RWANDA

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

by radiotv10
27/11/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

27/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

27/11/2025
UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

UPDATE: Mu rubanza rwa mbere rw’abaregwa gusakaza amashusho ya Yampano ntibaburanye

27/11/2025
Abari abasirikare ba Israel bamugariye ku rugamba bari mu Rwanda bakinnye umukino wa gicuti

Eng.-Former Israeli Soldiers injured in combat play friendly match in Rwanda

27/11/2025
Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

Amakuru agezweho ku ba mbere bakurikinyweho gusakaza amashusho ya Yampano

27/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yageze i Rubavu ahashegeshwe n’ibiza

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yageze i Rubavu ahashegeshwe n’ibiza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ahubwo hafunzwe nke- Perezida Kagame avuga ku nsengero zafunzwe

Amatariki y’ubukwe bwa Niyo Bosco yamenyekanye

Rwanda’s Digital ID first phase ends with less than half of targeted citizens served

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.