Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Frank Spittler yasezereye abandi bakinnyi babiri mu mwiherero, barimo Muhadjiri Hakizimana usanzwe ari umukinnyi wa Police FC.
Muhadjiri Hakizimana kandi yasezerewe rimwe na Tuyisenge Arsene wa Rayon Sports, aho aba bakinnyi biyongereye ku bandi batatu basezerewe mu ntangiro z’iki cyumweru.
Aba babiri biyongereye kuri Iradukunda Simeon na Nsengiyumva Samuel bakinira Gorilla FC ndetse Niyongira Patience usanzwe akinira Bugesera FC, na bo baherutse gusezererwa mu mwiherero.
Ubwo aba bakinnyi batatu basezererwaga, amakuru yavaga mu mwiherero, yavugaga ko hari abandi bakinnyi bagomba gusezererwa, dore ko umutoza Frank Spittler azajyana abakinnyi 23 azakoresha mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Ni mu gihe kandi Ikipe y’Igihugu Amavubi, ikomeje kwakira abandi bakinnyi bari basigaye bataragera mu mwiherero, bakina hanze, barimo Nshuti Innocent na we wamaze kuhagera ndetse akaba yatangiye imyitozo.
Nanone kandi mu bandi bakina hanze bamaze kugera mu mwiherero, barimo Hakim Sahabo, Rwatubyaye Abdul, umunyezamu wa mbere Ntwari Fiacre na Gitego Arthur.
Ikipe y’Igihugu izahaguruka mu Rwanda mu mpera z’iki Cyumweru tariki 02 Gicurasi 2024, aho igiye gukina iyi mikino ibiri mu itsinda C, ari na yo iriyoboye.
Imikino ibiri u Rwanda rugiye gukina, irimo uzaruhuza na Benin uzabera muri Cote d’Ivoire tariki 06 Kamena 2024, ndetse n’uzaruhuza na Lesotho tariki 11 Kamena 2024 muri Afurika y’Epfo.
RADIOTV10