Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekanye amakuru arambuye ku ifatwa rya Gen Bunyoni wahoranye igitinyiro mu Burundi

radiotv10by radiotv10
24/04/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hamenyekanye amakuru arambuye ku ifatwa rya Gen Bunyoni wahoranye igitinyiro mu Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

General Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari umusirikare w’icyubahiro mu Burundi akaba yaranabaye Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, ubu ari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatirwa aho yari yihishe.

Ishakishwa rya Bunyoni ryavuzwe cyane mu cyumweru twaraye dusoje, nyuma yuko urugo rwe rusatswe na Polisi y’u Burundi ifatanyije n’inzego z’iperereza.

Nyuma haje kuvugwa ko ari gushakishwa ngo atabwe muri yombi, ariko ko yabuze, ndetse habanza no kuvugwa ko ashobora kuba yaratorotse Igihugu agahungira mu Bihugu birimo Tanzania na Zambia.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, ni bwo havuzwe ko yaba yafashwe, ndetse bikaba byanemejwe n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Burundi, Sylvestre Nyandwi.

Mu itangazo ryatanzwe n’Umushinjacyaha Mukuru kuri iki Cyumweru tariki 23 Mata 2023, yatangaje ko General de Police Alain Guillame Bunyoni yafashwe ku ya 21 Mata 2023, agafatirwa aho yari yihishe.

Mu butumwa bw’uyu Mushinjacyaha Mukuru w’u Burundi, yavuze ko ari we washyizeho impapuro zo guta muri yombi Bunyoni, nyuma yuko Polisi ya kiriya Gihugu igiye gusaka iwe, ikahasanga ibigize ibyaha, ariko we akabura.

Iri tangazo rigira riti “Isaka ryarabaye ariko Polisi yari yahawe izo nshingano yasanze General de Police Alain Guillame Bunyoni atakiri mu rugo iwe. Nibwo Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika yahise asohota impapuro zo kumushakisha.”

Bunyoni uri mu basirikare bahoranye icyubahiro gihebuje mu Burundi, akaba yaranayoboye Polisi y’iki Gihugu, yafatiwe muri Komini Kabezi mu Ntara ya Bujumbura mu gace ka Nyamuzi, aho yari yihishe.

General Alain-Guillaume Bunyoni yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, muri Nzeri umwaka ushize wa 2022, nyuma y’igihe hari hamaze iminsi hanugwanugwa ko ashaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 6 =

Previous Post

Gen Muhoozi yasesekaye i Kigali n’ikimuzanye gihita kibukwa

Next Post

Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.