Inyeshyamba z’umutwe wa FLN urwanya u Rwanda, zifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi, uherutse kugaba igitero ku mbonerakure, cyatumye habaho kurasana gukomeye hagati y’izi nyeshyamba n’igisirikare cy’u Burundi cyaje gitabaye.
Ni igitero cyabereye ku Gasozi ka Rutorero ko muri Zone ya Butahana muri Komini ya Mabayi mu Ntara ya Cibitoke, ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023.
Amakuru dukesha SOS Médias Burundi, avuga ko ubwo habaga iki gitero habayeho kurasana gukomeye, hakumvikana urusaku rw’imbunda ziremereye.
Uretse babiri bo mu Mbonerakure bahise bahasiga ubuzima, iyi mirwano yanakomerekeyemo abantu bantu bane bakomeretse bikabije.
Polisi y’u Burundi, ihamya ko iki gitero ari icy’umutwe w’Abanyarwanda wa FLN (Forces de libération Nationale) usanzwe ufite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira.
Umwe mu baturage bo mu gace kabereyemo iyi mirwano, yagize ati “Twatunguwe no kumva imbunda ziremereye mu bilometero 10 uvuye ku mupaka uhuza u Burundi n’u Rwanda.”
Abakomerekeye bikabije muri iyi mirwano, bagiye kuvurirwa mu bitaro by’i Bujumbura, mu murwa mukuru w’u Burundi.
Amakuru aturuka muri Kibira, avuga ko ubwo iki gitero cyabagaho, hahise habaho umusada wihuse w’ingabo z’Igihugu, zaje zigakozanyaho n’izi nyeshyamba za FLN, zahise zisubira muri iri shyamba ry’inzitane rya Kibira.
Ibi kandi byatumye bamwe mu baturage bo mu nkengero z’iri shyamba rya Kibira, bagira ubwoba, bahungira mu bice binyuranye byo muri Komini ya Mabayi.
RADIOTV10