Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye andi makuru mashya y’aho Rusesabagina aherereye nyuma yo gufungurwa

radiotv10by radiotv10
28/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Hamenyekanye andi makuru mashya y’aho Rusesabagina aherereye nyuma yo gufungurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyarwanda w’inkomoko Paul Rusesabagina ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi akaba umuturagihugu wa Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma yuko afunguwe ku mbabazi za Perezida Paul Kagame, ubu ntakiri ku butaka bw’u Rwanda.

Paul Rusesabagina yavuye mu Rwanda nyuma y’iminsi ibiri afunguwe dore ko yasohotse muri Gereza ya Nyarugenge ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, tariki 24 Werurwe 2023.

Amakuru yemeza ko Rusesabagina yuriye rutemikirere kuri uyu wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023, akerecyeza i Doha muri Qatar, ari na ho azava ajya muri Leta Zunze Ubumwe za America agasanga umuryango we aho usanzwe utuye.

Amakuru yo kuba Paul Rusesabagina yavuye mu Rwanda, yanemejwe n’Umuyobozi w’Akanama k’Umutekano w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America, John Kerby, wemereye The Washington ko yamaze kugera muri Qatar.

John Kerby abajijwe niba Rusesabagina atakiri ku butaka bw’u Rwanda, yagize ati “Ni byo, yavuye mu Rwanda, ubu ari i Doha.”

Nyuma y’ifungurwa rya Rusesabagina, hagiye hamenyekana andi makuru, y’ikizakurikiraho, aho byavugwaga ko azabanza kunyura muri Qatar nk’Igihugu cyanagize uruhare runini mu gutuma hagerwa kuri uyu mwanzuro wo kubabarirwa, akabona kwerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America.

John Kerby yakomeje avuga ko umuryango wa Rusesabagina witeguye kumwakira muri Leta Zunze Ubumwe za America, ati “Bidatinze rwose arakomeza urugendo rwe asubira murii Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023 ubwo Paul Rusesabagina yafungurwaga, yavuye muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, arindiwe umutekano mu buryo budasanzwe, ahita ajyanwa mu rugo rwa Ambasaderi wa Qatar mu Rwanda.

Ifungurwa rya Rusesabagina, rikomeje kuba inkuru igarukwaho cyane ku Isi, bishingiye ku kuba yaranavuzwe cyane ubwo yafatwaga, dore ko Leta Zunze Ubumwe za America zahagurutse zigasaba u Rwanda kurekura umuturage w’iki Gihugu.

Afunguwe nyuma y’imyaka ibiri n’igice afashwe, mu gihe yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha birimo iby’iterabwoba, ariko akaza guhabwa imbabazi na Perezida Paul Kagame, nyuma yuko yanditse azisaba.

Rusesabagina yrekuwe kandi nyuma y’igihe gito Umukuru w’u Rwanda abaye nk’ubivugaho ubwo yaganiraga n’Ihuriro rizwi nka Semafor tariki 13 Werurwe 2023, akavuga ko hari impinduka zabayeho ku byo kuba u Rwanda rwaha imbabazi Rusesabagina.

Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda atari Igihugu kihambira ku mateka, ahubwo ko hari ibyemezo gifata kigamije kugana imbere kandi ko cyabigaragaje ubwo cyanahaga imbabazi n’abatari bazikwiye, ubwo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bakemera ibyaha, bagasaba imbabazi, bazihawe bagasubira mu miryango yabo.

Rusesabagina nyuma yo kuva muri Gereza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 6 =

Previous Post

Benin itegereje isomo ry’Amavubi yaje idafite abakinnyi ngenderwaho igera i Kigali yikandagira

Next Post

Miss Muheto ahishuye ikintu kimwe mu byaba byajujwe n’umusore yaha urukundo

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Miss Muheto ahishuye ikintu kimwe mu byaba byajujwe n’umusore yaha urukundo

Miss Muheto ahishuye ikintu kimwe mu byaba byajujwe n’umusore yaha urukundo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.