Thursday, November 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye icyaha gikekwa ku Mupasiteri ukunze kwigaragaza mu Rwanda watawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
02/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
2
Hamenyekanye icyaha gikekwa ku Mupasiteri ukunze kwigaragaza mu Rwanda watawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Umukozi w’Imana Harerimama Joseph uzwi nka Pasiteri Yongwe, ukunze kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, yatawe muri yombi na RIB, akekwaho icyaha cyumvikanamo uburiganya.

Apostre Yongwe yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri iki Cyumweru, tariki 01 Ukwakira 2023.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Pasiteri Harerimama Joseph uzwi nka Yongwe, yanemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10.

Dr Murangira yagize ati “Ejo tariki ya 01 Ukwakira uyu mwaka wa 2023, RIB yafunze Pastor Harerimana Joseph uzwi ku izina rya Yongwe. Akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, bizwi nka Escroquerie mu rurimi rw’Igifaransa.”

Umuvugizi wa RIB avuga ko Harerimana Joseph uzwi nka Pasiteri Yongwe, “afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko.”

Dr Murangira yaboneyeho gutanga ubutumwa, agira ati “RIB iratangariza abantu ko bagomba kumenya ibyo amategeko ateganya mu kazi kabo ka buri munsi bakora.”

RIB kandi yibutsa abantu bose kubahiriza amategeko kuko ari bwo buryo bwonyine bwizewe bwabafasha gukora ibyo bakora batekanye.

ICYO ITEGEKO RIVUGA

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Ingingo ya 174: Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya

Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

RADIOTV10

Comments 2

  1. Namara says:
    2 years ago

    Yongwe wacu Imana imworohereze Amen 🙏🙏🙏

    Reply
  2. GK says:
    2 years ago

    Iyi nyito “Abakozi b’Imana” ikwiye gucika. Imana ntabakozi igira, ntabo yigeze, ntanabo ikeneye kuko irihagije.
    Icyakora niba ari ibigirwamana biremeye, byo bayiyitirira.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 10 =

Previous Post

Amakuru mashya ku rugamba rwa FARDC na M23

Next Post

Turkey: Igitero cy’ubwiyahuzi ku rwego rukomeye mu Gihugu cyashibukanye abagikoze bose

Related Posts

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

by radiotv10
20/11/2025
0

Umugabo wo mu murenge wa Kamembe wari wibwe terefone n’abasore babiri bamutekeye umutwe ngo bakamutega ikizingo cy’amakoma azinze neza nk’amafaranga...

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

by radiotv10
19/11/2025
0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yavuze ko hari Ibihugu bikigaragaramo ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore, akabisaba kwimakaza...

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

by radiotv10
19/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yahuriye na mugenzi we Maxime Prévot w’u Bubiligi mu nama iri kubera...

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

by radiotv10
19/11/2025
0

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB, rwatangaje ko ku bwumvikane n’ikipe ya Arsenal, bemeranyije gusoza amasezerano y’ubufatanye yari hagati yayo...

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

by radiotv10
19/11/2025
0

Ingabire Eugenie uyobora Uruganda Ikosora Drinks Ltd uregwa ibyaha birimo gucuruza cyangwa gukwirakwiza mu Gihugu ibintu bitujuje ubuziranenge, watawe muri...

IZIHERUKA

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu
MU RWANDA

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

by radiotv10
20/11/2025
0

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

20/11/2025
Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

19/11/2025
Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

19/11/2025
VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

19/11/2025
Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

19/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Turkey: Igitero cy’ubwiyahuzi ku rwego rukomeye mu Gihugu cyashibukanye abagikoze bose

Turkey: Igitero cy’ubwiyahuzi ku rwego rukomeye mu Gihugu cyashibukanye abagikoze bose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Abavugwaho ubutekamutwe bafashwe n’uwo baraye bibye basanganwa bimwe mu byo bakoresha batuburira abantu

23 bahagarariye u Rwanda baratangira gukina Shampiyona Nyafurika y’Amagare

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.