Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye icyemezo ku kirego cyarezwemo u Rwanda mu Rukiko rukorera muri Tanzania

radiotv10by radiotv10
18/03/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Hamenyekanye icyemezo ku kirego cyarezwemo u Rwanda mu Rukiko rukorera muri Tanzania
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba-EACJ, rwari rwaregewe ikirego cy’Umunyarwanda ushinja Guverinoma y’u Rwanda kumugurishiriza umutungo adahari, rwatesheje agaciro iki kirego.

Uru rukiko rwa EAC- EACJ (East African Court of Justice) rusanzwe rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania, rwari rwaregewe ikirego cya Dr. Alfred Rurangwa, wavugaga ko Guverinoma y’u Rwanda yagurishije ubutaka bwe ubwo yari ari gukurikirana amasomo muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Ni ikirego yari yatanze muri 2019, aho yavugaga ko uwo mutungo we wagurishijwe na Guverinoma y’u Rwanda, uri mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, wagurishijwe uwitwa Papias Ntabareshya.

Dr. Alfred Rurangwa yavugaga ko igurishwa ry’uyu mutungo ryagendeye ku cyangombwa kigaragaza ko yapfuye, cyatanzwe n’Umunyamanga Nshingwabikorwa w’iwabo mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga.

Yavugaga ko icyo cyangombwa cyemejwe n’Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze, ari cyo cyatumye uwitwa Ntabareshya yegukana umutungo we, akavuga ko ibi bihabanye n’amasezerano y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Uru Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rwashyizweho muri 2001, rufite inshingano zo gusobanura amategeko, ishyirwa mu bikorwa ryayo ndeste no kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya EAC

Ni mu gihe Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, ubwo yasobanuraga iby’iki kirego cya Dr. Rurangwa, yavuze ko ihererekanyamutungo ry’uwo mutungo we, ryakozwe hagati y’uwawuguze n’umugore we ndetse na mushiki we.

Intumwa Nkuru ya Leta, kandi yavuze ko nta ruhare Guverinoma y’u Rwanda yagize muri iryo hererekanyamutungo, bityo ko idakwiye kubibazwa.

Byari biteganyijwe ko uru rubanza rwagombaga kuburanishwa tariki 15 Werurwe 2024 i Arusha muri Tanzania, mu gihe Dr. Rurangwa atabashije kwitaba Urukiko kandi yaramenyeshejwe mu buryo bukurikije amategeko.

Abacamanza ba EACJ, bahise bafata icyemezo cyo gushyingura iki kirego, kuri uwo munsi tariki 15 Werurwe 2024, mu gihe abanyamategeko bari bahagarariye Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, bo bari bitabye uru rukiko.

Ubwo Abacamanza ba EACJ bari baje mu cyumba cy’Urukiko
Abanyamategeko bari bahagarariye Intumwa Nkuru ya Leta

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Putin nyuma yo gutsinda amatora ahise agenera ubutumwa Ibihugu by’ibihangange byahagurukiye kumurwanya

Next Post

DRCongo: Habaye impanuka y’indege itwara abagenzi hatangazwa n’igikekwa kuyitera

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

14/01/2026
Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Habaye impanuka y’indege itwara abagenzi hatangazwa n’igikekwa kuyitera

DRCongo: Habaye impanuka y’indege itwara abagenzi hatangazwa n’igikekwa kuyitera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.