Umugabo wo mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma wari ukurikiranyweho kwica murumuna we wo kwa Se wabo akamuca umutwe bapfuye igiceri cya 100Frw, akisobanura avuga ko asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, yahamijwe icyaha cyo kwica biturutse ku bushake, akatirwa gufungwa burundu.
Uwineza Janvier wo mu Mudugudu wa Nyakagezi mu Kagari ka Birenga mu Murenge wa Kazo, yari ukurikiranyweho kwica murumuna we wo kwa Se wabo witwa Ntacyobazi bapfuye 100 Frw ubwo bakinaga urusimbi ruzwi nk’ikiryabarezi ndetse bari biriwe basangira inzoga.
Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije uru rubanza rwabaye mu cyumweru gishize twakurikiranye nka RADIOTV10, rwasomye icyemezo cyarwo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022, rwemeza ko Uwineza Janvier ahamwa n’icyaha cyo kwica biturutse ku bushake, rumukatira gufungwa burundu.
Ubwo Umucamanza yasomaga iki cyemezo, yagarutse ku byaburanyweho mu rubanza rwabereye mu ruhame imbere y’imbaga y’abaturage, avuga ko uregwa yakoze kiriya cyaha cy’ubwicanyi ku bushake kuko yagiye kuzana umuhoro mu rugo agamije kwica nyakwigendera.
Umucamanza wagaragaje ingingo yo mu itegeko ryerekeye ibimenyetso n’itangwa ryabyo, yagize ati “Urukiko rurasanga Uwineza Janvier nta kimenyetso yatanze mu rukiko kivuguruza ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha byerekana ko atakoze icyaha aregwa ahubwo Urukiko rusanga icyaha aregwa yaragikoze.”
Umucamanza yakomeje agira ati “Rwemeje ko Uwineza ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi bututse ku bushake; ruhanishije Uwineza igihano cy’igifungo cya burundu.”
Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwari bwagaragarije Urukiko ko uregwa yakoranye iki cyaha ubugome ndengakamere bwo kwica uyu murumuna we wo kwa se wabo, akamutema inshuro zirenze imwe akoresheje umuhoro.
Bwari bwasabye Urukiko guhamya uyu mugabo icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, rukamukatira gufungwa burundu.
Uregwa we yireguraga yemera ko yatemye nyakwigendera koko ariko ko atari yabigambiriye ahubwo ko yabitewe n’uburwayi afite bwo mu mutwe ndetse n’ubusinzi bw’inzoga yari yanyoye, agasaba Umucamaza kumugirira ikigongwe.
Gusa Ubushinjacyaha bwavugaga ko icyemezo cyari cyagaragajwe n’uregwa ko arwaye mu mutwe kitatanzwe na muganga ubifitiye ububasha ahubwo ko ari icyemezo cy’uburwayi busanzwe.
Umushinjacyaha kandi yavugaga ko ibyatangazwaga n’uregwa ko ibyo yakoze yabitewe n’ubusinzi n’umujinya bitari mu mpamvu nyoroshyacyaha ahubwo ko byaba ari impamvu zikomeza icyaha.
RADIOTV10