Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza ukurikiranyweho ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, azagezwa imbere y’Urukiko kuri uyu wa Kabiri kugira ngo aburane ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.
Uyu munyapolitki watawe muri yombi tariki 19 Kamena 2025 kubera ibyaha akekwaho birimo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha, azaburanira mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nyakanga 2025.
Ubushinjacyaha bugiye kumugeza imbere y’Urukiko bumusabira gufungwa by’agateganyo, bwashyikirije Urukiko Dosiye ikubiyemo ikirego cye tariki 30 Kamena 2025, nyuma yo kwakira iy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Uyu munyapolitiki wiyemerera ko atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, asanzwe afite ishyaka rya DALFA-Umurinzi ritari mu mitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.
Yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, nyuma yuko Urukiko Rukuru rwari rwamuhamagaje mu rubanza ruregwamo abantu icyenda bakurikiranyweho ibyaha birimo gushaka gukuraho ubutegetsi hadakoreshejwe intwaro, rukaza no gusaba ko afatwa.
Muri uru rubanza ruregwamo abarimo Umunyamakuru Theoneste Nsengimana na bagenzi be bari abarwanashyaka ba DALFA-Umurinzi, Ingabire yakunze kugarukwaho n’Ubushinjacyaha buvuga ko yatangaga ubufasha kuri aba bantu burimo ubw’amikoro ndetse n’ibitekerezo mu mahugurwa yahabwaga aba bantu bari mu mugambi wo gukuraho ubutegetsi.
RADIOTV10