Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Hamenyekanye igikorwa kidasanzwe cyakorewe umukinnyi w’igihangange nyuma yo guca agahigo

radiotv10by radiotv10
04/05/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Hamenyekanye igikorwa kidasanzwe cyakorewe umukinnyi w’igihangange nyuma yo guca agahigo
Share on FacebookShare on Twitter

Rutahizamu wa Manchester City, Erling Braut Haaland; yahawe icyubahiro gikomeye n’abagize ikipe yose nyuma yo gushyiraho agahigo gashya muri Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) iri mu zikunzwe na benshi ku Isi.

Hari nyuma y’umukino wa shampiyona wahuje Manchester City yari yakiriyemo West Ham United inayitsinda ibitego 3-0.

Ni Ibitego byose byabonetse mu gice cya kabiri aho Nathan Ake yafunguye amazamu ku munota wa 50’, Erling Haaland atsinda ikindi ku munota wa 70’, ndetse na Phil Foden ku munota wa 85’ nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbuye.

Igitego cyatsinzwe na Haaland muri uyu mukino, cyabaye icya 35 atsinze muri uyu mwaka w’imikino, ahita aca kuri Andrew Cole na Alan Shealer bo batsinze ibitego 34 mu mwaka umwe w’imikino.

Haaland bimusabye imikino 33 kugira ngo yuzuze ibitego 35 mu gihe Cole na Shealer bo byabasabaga imikino 42 ubwo Premier League yari igikinwa n’amakipe 22.

Nyuma y’uko Haaland ashyizeho aka gahigo; abakinnyi, abatoza n’abandi bose bari mu ikipe ya Manchester City, bamukoreye umurongo w’icyubahiro anyuramo hagati nk’umukinnyi wakoze igikorwa cy’indashyirwa.

Erling Haaland ari gukina umwaka we wa mbere muri Manchester City ndetse no muri Premier League muri rusange hakaba hategerejwe kurebwa niba uyu mwaka w’imikino ushobora kurangira Erling Haaland agejeje ibitego 40.

Haaland akomeje kwandika amateka

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + nineteen =

Previous Post

Amakuru mashya mu mibare y’abahitanywe n’ibyangijwe n’ibiza byasize agahinda mu Rwanda

Next Post

Ingabo n’Abanyamadini bashimiwe na Perezida Kagame ku butabazi bwakurikiye ibyashegeshe benshi

Related Posts

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo n’Abanyamadini bashimiwe na Perezida Kagame ku butabazi bwakurikiye ibyashegeshe benshi

Ingabo n’Abanyamadini bashimiwe na Perezida Kagame ku butabazi bwakurikiye ibyashegeshe benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.