Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hamenyekanye imyanzuro yafatiwe mu nama yiga ku bya Congo itagaragayemo Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
06/09/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Hamenyekanye imyanzuro yafatiwe mu nama yiga ku bya Congo itagaragayemo Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yitabiriwe n’abarimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, mu gihe Tshisekedi wa DRC yari ahagarariwe, yafatiwemo imyanzuro irimo kongerera igihe ingabo za EAC ziri muri Congo.

Iyi Nteko idaanzwe ya 22 y’abakuru b’Ibihugu bya EAC, yabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nzeri 2023, yitabiriwe kandi na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, unayoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bya EAC, Salva Kiir Mayardif wa Sudani y’Epfo, Dr William Ruto wa Kenya.

Iyi nama kandi yarimo Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, mu gihe Perezida Yoweri Kaguta Museveni yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe wa mbere wungirije, Madamu Rebecca Alitwala Kadaga.

Perezida Felix Thisekesi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na we yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Michel Sama Lukonde.

 

Ingabo za EAC zongerewe amezi atatu

Itangazo dukesha Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC ryasohotse mu masaha akuze yo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, r’imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, rivuga ko Abakuru b’Ibihugu bibukiranyije ibyagezweho n’Ingabo za EAC zoherejwe mu butumwa mu Burasirazuba bwa DRC.

Nanone kandi Abakuru b’Ibihugu bibukiranyije ko manda y’izi ngabo izarangira tariki 08 z’uku kwezi kwa Nzeri 2023.

Banashimye kandi umusanzu wa Miliyoni 2 USD watanzwe na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gushyigikira ubutumwa bw’izi ngabo (EACRF).

Ingingo ya gatatu y’iyi myanzuro, igira iti “Abakuru b’Ibihugu bemeranyijwe kongerera igihe cya manda ya EACRF, ubundi igihe cyemeranyijwe cy’izi ngabo kikongerwaho amezi atatu uhereye tariki 09 Nzeri 2023 kugeza ku ya 08 Ukuboza 2023. Mu gihe hazaba hagitegerejwe raporo y’inama y’Abaminisitiri.”

Izi ngabo za EAC zongerewe igihe, mu gihe mu minsi micye ishize i Goma muri DRC, haherutse kuba imyigaragambyo ikarishye y’abazamaganaga, yanaguyemo abasivile barenga 43.

Nanone kandi Abakuru b’Ibihugu bya EAC bashimiye Perezida Felix Thisekedi ku muhate we mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC, ndetse no ku bushake bwa Perezida Evariste Ndayishimiye uyoboye akanama k’Abakuru b’Ibihugu bya EAC na we ku muhate agaragaza mu gushaka umuti w’ibi bibazo.

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 5 =

Previous Post

Federasiyo yayoborwaga n’uwakoze ibyavugishije benshi ku Isi yageneye Isi ubutumwa

Next Post

Nyamagabe: Barikanga ibiza bidasanzwe byabasiga mu bwigunge ubugirakaribi

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamagabe: Barikanga ibiza bidasanzwe byabasiga mu bwigunge ubugirakaribi

Nyamagabe: Barikanga ibiza bidasanzwe byabasiga mu bwigunge ubugirakaribi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.