Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko inama yigaga ku kibazo cy’impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda n’iz’u Rwanda ziri muri Congo, yahuje Guverinoma z’Ibihugu byombi na UNHCR, yageze ku myanzuro ishimishije, irimo igamije kurebera hamwe uko izi mpunzi zatahuka.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, i Genève mu Busuwisi ku biro by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), yitabiriwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma z’Ibihugu byombi, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itsinda ry’u Rwanda, ryari riyobowe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Solange Kayisire, mu gihe irya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryari riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula.
Iyi nama y’inyabutatu yahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), yari yatumijwe n’umuyobozi w’iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye, Filippo Grandi.
Ni inama yari igamije kurebera hamwe uburyo hashakwa umuti w’ibibazo by’impunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zirimo n’izihamaze imyaka irenga 20, ndetse n’iz’Abanyarwanda ziri muri Congo.
Izi mpunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda, ziherutse gukora imyigaragambyo, zivuga ko zirambiwe gukomeza kuba mu buhungiro, ndetse zinasaba ko ibibazo byatumye zihunga birimo iyicwa ry’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, gihagaragara.
Nkuko tubikesha Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, iyi nama yahumuje impande zose zemeranyijwe ko habaho gushyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye imyanzuro y’Inama yahuje izi mpande eshatu yabaye muri 2010.
Iyi myanzuro ivuga ko hakemurwa ibibazo n’imbogamizi zose zihari kugira ngo izi mpunzi zitahuye, kandi hagashyirwaho uburyo butuma zisubira mu Gihugu cyacyo, hakanashyirwaho gahunda ihamye y’uburyo zizatahuka.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda wagize icyo avuga kuri iyi myanzuro, yagize ati “Mu nama yabere i Genève mu Busuwisi ku biro ry’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe impunzi yigaga ku kibazo cy’impunzi z’abanye kongo bari mu Rwanda ndetse n’iz’abanyarwanda bari muri Kongo, yageze ku myanzuro ishimishije.”
Mukuralinda kandi yavuze ko iyi nama yanemeje ingengabihe y’inama izakurikiraho, aho izabera n’igihe izabera igamije gushyiraho gahunda y’ inama zo gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy’impunzi mu bihugu byombi.
RADIOTV10