Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Hamenyekanye inkuru y’Abanyarwanda baherutse gufungirwa i Burundi n’icyabiteye

radiotv10by radiotv10
03/01/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Hamenyekanye inkuru y’Abanyarwanda baherutse gufungirwa i Burundi n’icyabiteye
Share on FacebookShare on Twitter

Abari baherekeje umuhanzi Chris Eazy mu Gihugu cy’i Burundi aherutse gukoreramo igitaramo, byamenyekanye ko bafungiwe muri iki Gihugu by’igihe gito, bakarekurwa babanje guhatwa ibibazo.

Aba bafungiwe mu Burundi mu cyumweru gishize, ku Cyumweru tariki 31 Ukuboza 2023 ku munsi wagombaga n’ubundi kuberaho igitaramo cy’uyu muhanzi Chris Eazy uri mu bagezweho mu Rwanda no mu Burundi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Igihe, avuga ko abatawe muri yombi, ari abari baherekeje uyu muhanzi bose, bari baraye mu rugo rw’umuhanzi wo mu Burundi witwa Alvin Smith.

Aba bantu bari bageze mu rugo rw’uyu muhanzi ku wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2023, mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho, baje gushakishwa n’inzego z’umutekano mu Burundi zari zahawe amakuru ko hari Abanyarwanda baraye mu rugo rw’uwo muhanzi.

Izo nzego zazindukiye mu rugo rwa Alvin Smith zahahuriye n’abandi bari bajyanye na Chris Eazy barimo umujyanama we Junior Giti; bo bari baraye kuri Hoteli yari yarayemo uyu muhanzi w’Umunyarwanda, ubundi zibaka ibyagombwa bose.

Izo nzego zahise zitangira guhata ibibazo uwo muhanzi w’Umurundi wari wacumbikiye abo Banyarwanda, zimubaza impamvu atamenyesheje inzego z’ibanze ko hari abashyitsi baje nk’uko bisanzwe biri mu mabwiriza yo muri iki Gihugu.

Uyu muhanzi w’Umurundi yasobanuriye inzego ko yari kubikora muri icyo gitondo ngo kuko abo Banyarwanda bari bageze iwe bwije ntabone uko ajya kubamenyekanisha ku nzego.

Abari bamaze gufatwa bose bajyanywe ku biro by’urwego rukora iperereza, ubundi bahatwa ibibazo ndetse babanza kubuzwa kwidegembya mu gihe cy’amasaha ane.

Ibi byabaye mu gihe muri icyo cyumweru, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yari yashinje u Rwanda kuba rufasha abahungabanya umutekano w’Igihugu cye cy’u Burundi, ndetse aca amarenga ko gishobora kongera gufata ingamba zirimo no kongera gufunga umupaka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − one =

Previous Post

Icyo RDF ivuga kuri Tshisekedi wumvikanye nk’uwishongora ko gutera u Rwanda byamworohera

Next Post

FARDC yafunze abasirikare bayo barimo bakurikiranyweho ibidasanzwe

Related Posts

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

by radiotv10
30/01/2026
0

Muri gahunda nshya yiswe KGL Cine Corner yo kwerekana filimi ziba zigezweho, hagiye kwerekanwa iyitwa The RIP iri kubica bigacika...

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhanzikazi Sarah Sanyu wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi, yashyize hanze indirimbo...

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
1

Bamwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga banazwi mu mwuga w’itangazamakuru, bagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa buvugwaho ko...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

Umwe mu bamamaye mu gusobanura Filimi mu Rwanda n’umukunzi we bageze ku ntego y’urukundo rwabo

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwamamaye nka PK mu gusobanura filimi mu Rwanda, wari uherutse kwambika impeta y’urukundo umukunzi we, bamaze gukora ubukwe nk’umugore n’umugabo....

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
FARDC yafunze abasirikare bayo barimo bakurikiranyweho ibidasanzwe

FARDC yafunze abasirikare bayo barimo bakurikiranyweho ibidasanzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.