Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hamenyekanye irindi Torero mu Rwanda ryafunzwe burundu n’impamvu

radiotv10by radiotv10
07/08/2024
in MU RWANDA
0
Urusengero rwashyizwe ku isoko bigatungura benshi hatangajwe impamvu ruri kugurishwa
Share on FacebookShare on Twitter

Mu bugenzuzi bumaze igihe bukorerwa amadini n’amatorero, Itorero ‘Ebenezer Rwanda’ ryahagaritswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, nyuma y’uko rigaragayemo ibibazo birimo amakimbirane, no kuba ridafite icyerekezo gifatika.

Ifungwa ry’iri Torero Ebenezer Rwanda ryamenyeshejwe Umuyobozi Wungirije waryo, Nyinawumuntu Chantal mu ibaruwa yandikiwe na RGB.

Ni nyuma y’uko uru Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rumaze iminsi rukora ubugenzuzi ku madini n’amatorero, kugira ngo harebwe niba iyi miryango y’imyemerere yujuje ibyo isabwa, birimo kugira inzego z’imiyoborere, inyigisho zitangirwamo, ndetse n’ibijyanye n’imyubakire.

Mu ibaruwa ya RGB yandikiwe ubuyobozi bw’iri Torero, uru Rwego ruvuga ko iri Torero ryagiye rigaragaramo ibibazo binyuranye birimo ibyigeze kuvugwa byo gushaka kugurisha urusengero rwaryo byari bigiye gukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Iri Torero kandi rivugwamo amakimbirane ari muri bamwe mu bayobozi n’abakristu baryo, ndetse yakomeje kugenda azamuka uko ibihe byagiye bitambuka.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rugaragaza zimwe mu ngero z’ibi bibazo byatutumbaga muri iri Torero, aho nk’amashami ya Giheka na Kanombe, havuzwemo ibibazo bikomeye, bigatuma inzego z’umutekano zibyinjiramo zikabihosha.

Hanagaragazwa ko uwabaye Umuyobozi w’Inzibacyuho w’iri Torero yigeze gukoresha abatekamutwe, bakiyitirira inzego zikomeye mu Gihugu nk’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bakaza bavuga ko baje gushaka umuti w’ibibazo biri muri iri Torero.

Nanone kandi RGB yasanze abayobozi b’iri Torero, badafite ubumenyi n’impamyabushobozi mu masomo y’iyobokamana, bigomba kuba byujujwe n’abari ku rwego rw’ubuyobozi mu madini n’amatorero.

Ku bw’ibi bibazo byose, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, mu ibaruwa rwanditse tariki 27 Nyakanga 2024, rwamenyesheje iri Torero ko rihagaritswe kuva igihe ryabimenyesherejwe.

Nanone kandi muri ubu bugenzuzi, Itorero ‘Umuriro wa Pentekote mu Rwanda’ na ryo ryafunzwe nyuma y’uko RGB irisanzemo ibibazo byinshi byari bikomeje gufata intera, birimo amacakubiri n’amakimbirane yari amaze kuba urudaca mu Bakirisitu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + six =

Previous Post

Uburyo wagabanya ibilo byihuse udakoze siporo nawe ukagira ikimero kikunogeye

Next Post

Menya akayabo kazatangwa ku mukinnyi ngenderwaho w’ikipe ya mbere mu Bwongereza

Related Posts

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

Ubukire bumva ku bo bahinga igihingwa kimwe bibaza igihe buzabagereraho bikabashobera

by radiotv10
26/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi b’icyayi bo muri Pfunda mu Karere ka Rutsiro bashengurwa no kuba bagurirwa umusaruro wabo ku giciro cyo...

IZIHERUKA

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)
AMAHANGA

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya akayabo kazatangwa ku mukinnyi ngenderwaho w’ikipe ya mbere mu Bwongereza

Menya akayabo kazatangwa ku mukinnyi ngenderwaho w'ikipe ya mbere mu Bwongereza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.