Mu bugenzuzi bumaze igihe bukorerwa amadini n’amatorero, Itorero ‘Ebenezer Rwanda’ ryahagaritswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, nyuma y’uko rigaragayemo ibibazo birimo amakimbirane, no kuba ridafite icyerekezo gifatika.
Ifungwa ry’iri Torero Ebenezer Rwanda ryamenyeshejwe Umuyobozi Wungirije waryo, Nyinawumuntu Chantal mu ibaruwa yandikiwe na RGB.
Ni nyuma y’uko uru Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rumaze iminsi rukora ubugenzuzi ku madini n’amatorero, kugira ngo harebwe niba iyi miryango y’imyemerere yujuje ibyo isabwa, birimo kugira inzego z’imiyoborere, inyigisho zitangirwamo, ndetse n’ibijyanye n’imyubakire.
Mu ibaruwa ya RGB yandikiwe ubuyobozi bw’iri Torero, uru Rwego ruvuga ko iri Torero ryagiye rigaragaramo ibibazo binyuranye birimo ibyigeze kuvugwa byo gushaka kugurisha urusengero rwaryo byari bigiye gukorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iri Torero kandi rivugwamo amakimbirane ari muri bamwe mu bayobozi n’abakristu baryo, ndetse yakomeje kugenda azamuka uko ibihe byagiye bitambuka.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rugaragaza zimwe mu ngero z’ibi bibazo byatutumbaga muri iri Torero, aho nk’amashami ya Giheka na Kanombe, havuzwemo ibibazo bikomeye, bigatuma inzego z’umutekano zibyinjiramo zikabihosha.
Hanagaragazwa ko uwabaye Umuyobozi w’Inzibacyuho w’iri Torero yigeze gukoresha abatekamutwe, bakiyitirira inzego zikomeye mu Gihugu nk’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, bakaza bavuga ko baje gushaka umuti w’ibibazo biri muri iri Torero.
Nanone kandi RGB yasanze abayobozi b’iri Torero, badafite ubumenyi n’impamyabushobozi mu masomo y’iyobokamana, bigomba kuba byujujwe n’abari ku rwego rw’ubuyobozi mu madini n’amatorero.
Ku bw’ibi bibazo byose, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, mu ibaruwa rwanditse tariki 27 Nyakanga 2024, rwamenyesheje iri Torero ko rihagaritswe kuva igihe ryabimenyesherejwe.
Nanone kandi muri ubu bugenzuzi, Itorero ‘Umuriro wa Pentekote mu Rwanda’ na ryo ryafunzwe nyuma y’uko RGB irisanzemo ibibazo byinshi byari bikomeje gufata intera, birimo amacakubiri n’amakimbirane yari amaze kuba urudaca mu Bakirisitu.
RADIOTV10